Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe , yashizemo umwuka ari gutera akabariro ubwo yashakaga kwemeza umugore we bidasanzwe, inkuru irambuye

Umugabo yashizemo umwuka ubwo yashakaga kwemeza bidasanzwe umugore we , akifashisha ibinini bitera abagabo imbaraga agatera akabariro birenze ubushobozi bwe.

Ngo uyu mugore we wo mu gihugu cya Ghana yahise atabwa muri yombi na Polisi nyuma y’ aho umugabo we yitabye Imana azize gutera akabariro cyane kugira ngo amushimishe.

Amakuru avuga ko uyu mugore yahozaga ku nkeke umugabo we amubwira ko ntacyo ashoboye mu buriri.

Umuntu ukoresha umuyoboro wa Instagram @johnnyjamjam ni we watanze aya makuru , avuga ko uburyo uyu mugabo yemeye kujya gushaka ibinini bitera akanyabugabo hanyuma yamara kubinywa agashaka kunezeza umugore we bikarangira abuze ubuzima.

Uyu watanze aya makuru yatangaje ko uyu mugabo wahozwaga ku nkeke yanze ko umugore we yazamuca inyuma cyangwa akamusiga bityo yigira inama yo kugura ibinini.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ urupfu rw’ uyu mugabo umugore we yahise atabwa muri yombi aho ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’ umugabo we.

Related posts