Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe! Yaguze indaya ayigejeje mu rugo asanga n’ umusore amuha isomo, inkuru irambuye

Yaguze indaya ayigejeje mu rugo asanga n’ umusore amuha isomo

Umugabo wari wagiye mu kabyiniro yihinduye umukobwa kugira ngo atware amafaranga y’ abagabo bagenzi be yafashwe akubwita izakabwana.

Uyu mugabo wari wihinduye umukobwa yakunzwe n’ undi mugabo bahuriye mu kabari amujyana mu rugo amuguze nk’ indaya kugira ngo bishimane ijoro ryose , yibwira ko ari umukobwa, nk’ uko byatangajwe n’ Umwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ubwo uwo mugabo yari amaze ku mugeza mu rugo , batangiye gusomana no gutegurana nk’ abitegura gukora imibonano mpuzabitsina hanyuma uyu mugabo wiyoberanyije asabwe ko bakora imibonano mpuzabitsina , ubwoba buramutaha niko gukekwa.

Yanze gukuramo ipantaro maze avuga ko bakorakorana gusa.

Umugabo wari waguze indaya yavumbuye ko yatekewe umutwe ubwoyacanaga amatara akabona yazanye umugabo.

Ibintu byahise biba bibi cyane, bombi barashwana birangira bakozanyijeho. Nyuma uyu nyiri urugo yahise afata uyu mugabo wari wihinduye umugore amuha abashinzwe irondo baramukubita karahava.

Uwo mugabo wihinduye umugore ngo yitwa Tersue akomoka ahitwa Konshisha muri leta ya Benue yo mu gihugu cya Nigeria.

Related posts