Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntabwo CHOGM izahindura imikoreshereze ya Camera_ CP Jean Bosco Kabera.

CP Jean Bosco Kabera yasabye abatwara ibinyabiziga kuzubahiriza amabwiriza yose agenga umuhanda.

Umuvugizi wa Police CP Jean Bosco Kabera yaburiye abantu bakoresha ibinyabiziga ku mihanda izaba yagenwe ko bagomba kubahiriza amategeko yose y’umuhanda.

Umuvugizi wa Police CP Jean Bosco Kabera yasabye abantu batwara ibinyabiziga kuzubahiriza amabwiriza yose agenga umuhanda mu buhe bya CHOGM

Mu kiganiro cyatambutse kurubuga rwa Twitter ya police cyagarukaga uburyo imihanda izakoreshwa mu bihe bya CHOGM.

Mu kibazo Umunyamakuru Aisa Kiza wari uyoboye icyo kiganiro,  yabagije kubijyanye nuko  abatwara ibinyabiziga mu mihanda izaba ikoreshwa uburyo bazitwara ko bishobora kuzaba hari umuvundo w’imodoka  bigatuma  bagira  ikibazo cya Camera zo mu muhanda?

Asubiza icyo kibazo Umuvugizi wa Police CP Jean Bosco Kabera yavuze ko abatwara ibinyabiziga bagomba  kubahiriza amabwiriza yose yo mu muhanda

Yagize ati”ndagira ngo mbwire abatwara ibinyabiziga kuzubahiriza amabwiriza yose kuko ntabwo  CHOGM izahindura imikoreshereze ya Camera”.

CP Kabera yavuze ko abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza ibyapa, n’amategeko yose agenga imikoreshereze y’imihanda.

Police yatangiye gutanga ishusho rusange y’imihanda izakoreshwa  muri kino gihe cya CHOGM, kandi iyi gahunda ikazajya ikorwa buri munsi nkuko CP Jean Bosco Kabera yabitangaje

Aissa Kiza Umunyamakuru ni we wari wayoboye ikiganiro cya tambutse kuri Twitter ya Police cya garukaga uburyo imihanda izakoreshwa muri bino bihe by’ Inama ya CHOGM..

Related posts