Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nta kipe yabonye amanota atatu dore Uko imikino ya shampiyona yagenze.

Mu mikino ya shampiyona isoza umunsi wa 27 wa shampiyona yabaye kuri iki Cyumweru, yarangiye amakipe yose anganyije

Kuri iki Cyumweru ku bibuga bitandukanye hari hakomeje imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona, aho imikino yari ihanzwe amaso ari iy’amakipe arwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri.

Ni imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu rwanda yari yakomeje kuri iki cyumweru taliki ya 15 gicurasi 2022.

I Rubavu, ikipe ya Rutsiro yari yakiriye ikipe ya AS Kigali, gusa ntiyabashije kuyibonaho amanota kuko umukino urangira ari 0-0, gusa iri nota rimwe rikaba ryatumye ijya imbere ya Etoile de l’Est.

Gicumbi FC isa nk’aho yamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri, nayo ntiyabashije kwirwanaho ku kibuga aho nayo nayo yanganyije na Gasogi 0-0.

Mu yindi mikino, i Musanze ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC igitego 1-1, aho Rayon Sports yatsindiwe na Niyigena Clément n’umutwe, kuri Coup-franc yari itewe na Muvandimwe JMV, mu gihe Musanze yatsindiwe na Ben Ocen wagiye mu kibuga asimbuye.

Undi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Police FC nayo yaje kunganya na Mukura igitego 1-1. Byaje kurangira imikino yose yabaye kuri uyu munsi irangira nta kipe n’imwe ibonye amanota atatu.

Related posts