Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, ifashe kimwe mubyemezo bikomeye kandi bibi cyane bishobora kugira ingaruka kubaturage b’ikigihugu nyuma yuko aba baturage bamaze igihe basaba ubutabazi kubera kwibasirwa n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro ihora ihanganye na Leta ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
DR Congo imaze iminsi muntambara, aho ihanganye n’abarwanyi ba M23, igenda igaragaza uburakari bukomeye nyuma yaho kuwa 13 Kamena 2022 abarwanyi ba M23 bigaruriye umujyi wa Bunagana ndetse bigakomeza kuba bibi cyane aho aba barwanyi bakomeza kugenda bigamba ibitero bitandukanye ndetse ikaba ikomeje no kwica bamwe munkingi zamwamba zo mungabo za leta ya DR Congo.
Leta ya DR Congo yafashe icyemezo cyo kutazitabira inama ya 47 y’inteko nshingamategeko y’ibihugu bihuriye mumuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa Francofonie. impamvu kutitabira iyinama kwa DR Congo byabaye ikibazo, nuko byari byitezweko uyumuryango uzigira hamwe igisubizo cy’umutekano muke uhora muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo. Bamwe mubanyamurenge akanyamuneza kari kose kuberako kwikubitiro abasirikare b’uyumuryango bari kuzabanza kujya muri kivu y’amajyaruguru nkagace gasanzwe gatuwemo n’abanyamurenge benshi.
Zimwe mumpamvu ikigihugu cyanze kwitabira iyi nama, ngo ahanini nuko uyumuryango waba uyobowe n’umunyrwanda ngo mugihe ikigihugu cya DR Congo gikeka ko u Rwanda ruri inyuma y’ibyo M23 iri gukora muri DR Congo kandi nyamara leta y’u Rwanda ntiyahwemye guhakana ibi ishinjwa na DR Congo ndetse na M23 ikaza kwemeza ko ntangunga nankeya yaba ihabwa na leta y’u Rwanda.
Mugihe ikigihugu kitakwisubiraho kuri iki cyemezo, bizatuma aba basirikare bagombaga kujya kubungabunga amahoro muri ikigihugu batoherezwayo ndetse n’ibyo bari bitezweho byose birimo no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo biburizwemo.ibi rero nikimwe mubikomeje guhangayikisha benshi kuberako bigoye ko ingabo za leta FARDC zabasha gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyibasiye aka gace.