Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Nkore iki? Naciye umugabo wanjye inyuma kugira ngo mbyare umwana mwiza

Umukunzi wacu yatwandikiye asaba inama abasomyi b’urubuga rwa Kglnews ku kibazo kugez’ubu afite kandi amaranye igihe kitari gito.Mumagambo make, yatwandikiye ibaruwa igira ati ” bakunzi b’urubuga rwa Kglnews n’abandi dusangiye kugirana inama. ubu mfite ibanga ntazi aho nzaritungutsa ndibwira umugabo wanjye tumaranye imyaka irenga 3 tubanye nk’umugore n’umugabo.

Niba murutanwa n’ umukunzi wawe iyi myaka hagarika urukundo, kuko mufite ibyago bigera kuri 87% byo gukora Divorce mwarashakanye.

Niba ukunda kunyar*a muri Douche igihe woga bihagarike nonaha; dore ibyakubaho

Nsubiye gato mbere, ubwo nari ngeze igihe cyo gushaka umugabo, numvaga nshaka amafaranga ,bituma nshaka umugabo navuga ko atari mwiza uko nabyifuzaga ariko mbikora mbitewe n’irari ry’amafaranga namushakagaho ndetse n’ubutunzi yari afite. mu mibanire yacu tumaranye imyaka igera kuri itatu, nahoraga nywa imiti yandinda gusama kuko ntifuzaga kuzabyarana nawe umwana n’umwe, ariko hari undi musore twari twarigeze gukundana mu buto bwacu.

Nababwira ko yari mwiza ndetse numvanga twabana ariko kubera uburyo atari yifashije nahisemo kumureka agakomeza agashaka ubuzima kugirango ntamwicira gahunda yaba yarihaye mubuzima bwe buri imbere.

Ariko nyuma yaho mbonye ko nkeneye umwana mwiza naje kwitabaza uwo musore kuko yari mwiza rwose, nuko nkora uko nshoboye, ndyamana nawe kandi mpita nsama bitagoranye. ubu mfite umwana w’imyaka itatu kandi umugabo wanjye ntaramenya ko umwana atari uwe. Ubu aramukunda bitangaje , kandi nabuze aho mpera mubwira ko umwana atari uwe kuko nawamusore ajyaza kureba umwana nubwo aza umugabo wanjye yagiye.

None basomyi mumpfashe, ndasaba inama zanyu kuko ubu mfite ikibazo kinkomereye kuko umwana nakura azakenera kumenya se, kandi na se aramushaka. kugez’ubu ndi mu mazi abira kuko n’umugabo wanjye nabimenya bishobora kumbera ikindi kibazo.

Namwe mumfashe mumbwire icyo nakora kandi inama zanyu zirakenewe,

Murakoze!

Related posts