Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Niyo waba uri umuntu ukomeye urabisabwa! Dore ibintu biruta ibindi byose ugomba kuba wujuje kugira ngo abantu bose babone kugukunda

 

 

Hari imico cyangwa ibintu bishobora kuranga umuntu agakundwa ndetse agahora akunzwe na buri umwe.

 

Ni wita kuri ibi bintu uzahora ukunzwe ntankomyi.

 

1.Ba umuntu undi muntu yakishingikiriza cg yacyenera: Niba ukundana n’umuntu utakwitabaza mu bintu runaka uwo muntu ntago akwiye guhabwa urukundo rwawe.

 

2.Ba umuntu wakizerwa: Iyo uri wamuntu wizewe ndetse wakizerwa na buri umwe burya ntankomyi urakundwa kuko uba wabika ndetse ugasigasira amabanga mu bushuti bwanyu.

Reba zino nkuru zose mu mashusho

3.Ba wamuntu abantu bubaha: Niba ushaka kubahwa burya uba ukwiye kumanza wiyuba nawe ubwawe. Iyo bije mu nkundo burya iyo wubaha uwo mukundana nawe arakubaha ndetse akagukunda cyane kurushaho cyane ko umwizera.

 

 

4.Ba wamuntu uzi kuganira: Burya iyo umuntu azi kuganira agira inshuti nyinshi. Sibyo gusa iyo mu rukundo umwe murimwe azi kuganira burya birabafasha kuko bibafasha kumenyana kurushaho kuko muba muganira cyane.

 

5.Ba wamuntu wumva: Aha kumva mvuga si ukumvisha amatwi gusa ahubwo ugomba kuba wamuntu ubwirwa ibintu akumva ntahubuke mu gusubiza cyangwa se kumva abandi bari mu bibazo nabyo byagufasha gukunda cyane ntankomyi.

 

Related posts