Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Nimba urya ibitunguru bibisi ibi birakureba.

Kurya imboga kenshi burya ni byiza ku buzima bwa muntu wese, ubushakashatsi bwemejeko umuntu wese urya imboga neza kandi kenshi ibyago byo kurwara indwara zitandura ari bike cyane .

Tugendeye ku bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Healthline, bwagaragajeko ibitunguru ari ingirakamaro ku buzima bwa muntu kuko byibitsemo Vitamin ndetse n’imunyu ngugu ifasha umubiri mu buryo bukomeye.

Ibyiza byo kurya ibitunguru burya si ibyavuba kuko no mu myaka ya kera cyane byakoreshwaga mu kuvura ibibazo bigendanye n’ubuhumekero, ndetse n’ibibazo by’umutima byabaga byiganje mu bantu.

Indwara z’umutima ndetse n’indwara zigendaye no guturika twudustsi dutwara amaraso mu bwonko ntizakugeraho, kuko mu bitunguru habamo ibinyabutabire nka Flavonoids bigira uruhare mu kugabanya urwego rwa Cholesterole mu maraso.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu barya ibitunguru kenshi, ibyago byo kurwara Kanseri biri ku rugero rwo hasi, kuko bitewe na 76% bya Vitamin C iboneka mu bitunguru bitatuma urwara Kanseri.

Bitewe n’imunyu ngugu nka Calcium, iboneka mu bitunguru, kubirya bituma amagufwa yawe akomera ndetse akaba atavunika byoroshye kuko vitamin C irimo ifasha mu kongerera imisokoro imbaraga.

Related posts