Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Niba uwo ukunda ataguha agaciro mureke wimwirukaho ,  mureke agende nashake azagere n’ i Bugande! Menya agaciro kawe ,  kandi iyubahe

Mu nkuru twabagejejeho ivuga ngo ‘Mureke agende nashake azagere n’i Bugande’ twagarutse ku gitekerezo dusanga mu gitabo cyitwa ‘We Will Just Call Her Andrea’ cyanditwe na Stephan. Muri iyi nkuru turongera kukwibutsa ko urukundo rwawe rudakwiriye gupimirwa ku ruhande rumwe.

Inkuru mu mashusho

Niba ataguha nk’ibyo nawe umuha kuki wakomeza?

Kaula yahuye na Daxson barakundana ndetse bamara imyaka myinshi bari mu rukundo rwari rumeze nk’umurunga ukomeye wari uziritse umwe muri bo ariko adashobora no kwinyeganyeza ngo abe yaruhunga. Uru rukundo rwa Daxson na Kaula rwari nta makemwa mu maso y’abantu bakurikiraniraga hafi ndetse n’aho bacaga bombi.

Daxson yari umukene pe ndetse umukene cyane ariko Kaula afite iwabo bishoboye ndetse binagaragara ko amurusha gucya. Umusore Daxson yakundaga kwiyemera no gushaka kwereka Kaula ko ashoboye kwita ku mubano wabo uko byagenda kose, nta cyumweru cyashiraga Daxson wacu adatembereje Kaula, yamusabaga guhura bagatembera bakarya utuntu two ku muhanda ariko Daxson akaba ariwe wishyura kuko atifuzaga ko umukobwa akunda amufata nk’udashoboye, akabikora kenshi.

Daxson yakoraga uko ashoboye ngo atarara atavugishije umukunzi we umukobwa wari mwiza mu maso ye gusa, mu by’ukuri Daxson yari umukunzi w’ukuri kuko yanamufashaga muri byose (Ibyiza n’ibibi), nyamara Kaula ntacyo yibaza nta n’icyo yibwiraga ngo anamwigireho.

Umunsi umwe barimo batembera Daxson yarateruye abaza Kaula ikibazo gikomeye ndetse nawe uri gusoma iyi nkuru udashobora guhita usubiza. Daxson yaragize ati “Ese Kaula mukunzi wanjye wa mbere ndetse ukaba n’uwa nyuma, ko ubizi neza ko ndi umukene kandi ukaba ubona nkora uko nshoboye nkarwana ku rukundo rwacu uko nshoboye, ndetse wowe ubwawe ukaba utarantumira na rimwe ngo tunatembere muri ya nzira yo hepfo y’iwanyu? Kaula nabonye mufite ubusitani bwiza.

Mu rugo barakuzi, nkoresha SMS nyinshi ku munsi ndi kukwandikira, ndagusura, ndaguhamagara nkora buri kimwe, ariko wowe uba wicaye witegereza ndetse unakira ibyo nkora kandi nawe ukavuga ko uri inshuti yanjye ndetse ukaba n’umukunzi wanjye nyamara nta kimenyetso cy’uko uri we koko ndabona. Ndarwara ariko simbona na gato kawe ariko iteka uvuga uretse no gukundana turi inshuti. Ese KAULA kuki udasobanura icyo uri cyo kuri njye ngo mbibonere mu dukorwa duto mu myaka tumaze dukundana?

Kaula n’ikimwaro cyinshi ndetse n’isoni, mu myaka myinshi bari bamaranye nta na kimwe yakoze, yarahindukiye areba Daxson mu maso, arangije abura icyo amusubiza, amarira yazenze mu maso, aramwitegereza ararira abura icyo kuvuga. Daxson nawe yararize maze urukundo Daxson yakundaga Kaula rumutegeka kumuhoza no kwirinda kuzongera kumubaza icyo kibazo mu buzima bwe. Ahari yagombaga gufata umwanzuro kuko twese dukenera gukundwa.

ISOMO MU RUKUNDO,……….

Ese niba ufite uwo mukundana mwese murakundana cyangwa ni wowe umukunda ? Umuhanga Jay Shetty yaravuze ati” Urukundo rw’ukuri ntiruherera ku ruhande rumwe ngo uwo mupira uremereye w’urukundo ukinwe n’umuntu umwe”. Urukundo ni nk’umukino w’ikarita mwese murakina ariko ikibatandukanya n’uko uroba nabi undi akaroba neza.Niba uwo mukundana atakwitaho rekera aho kwimarira umwuka, rekera aho gukomeza kuba nka Daxson utazamara amavuta yawe ejo ukicuza. Urukundo rw’ukuri mwese murakina. Ese urakunda ariko ukicara ugategereza gukundwa? Sibyiza haguruka nawe ukine. Niba ubaye ho nka Daxson aya ni yo mahirwe yawe yo kwigobotora iyo ngobyi.

Umwanditsi Nshimiyimana Francois

Related posts