Benshi muri twe ntago tujya dutekereza position turyamamo, gusa uburyo uryamamo bushobora kuba buri kugukururira indwara.Impuguke zitandukanye zigira abantu inama kuryama amasaha byibura 8 mu munsi, gusa nanone izindi nyigo zigaragaza ko utagakwiriye guhitamo kuryama wubitse inda nk’uburyo bwawe bwo kuryama kuko ubu buryo bukwangiriza umubiri vuba vuba.
- Impuguke zemeza ko kuryama wubitse inda ariyo position mbi cyane ku rutirigongo
Kuryama wubitse inda benshi bemeza ko ari uburyo bubaryohera ndetse bukabaruhura vuba vuba; gusa kuryama gutya bishobora gutera kubabara umugongo by’igihe gito cyangwa by’igihe kirekire.Raymond Jonathan Hah, Mu nyandiko yashyize hanze yagize ati “Iyi Position ishyira ingufu nyinshi cyane ku mitsi y’urutirigongo n’amagufa arugize bigatuma tuhetama bitandukanye n’uko rwaremwe”Christopher Ornelas, yagize ati “Kuryama wubitse inda, bigwa neza amagufa y’ijosi kandi bitera uburibwe mu gice cyo hejuru cy’umugongo”
- Abaganga bakugira inama yo kurya ugaramye
Marleen Cardwell, umuganga w’impuguke mu by’amagufa muri clinic ya Cleveland yagize ati “Kuryama ugaramye bituma ibiro byawe biganwa munce zitandukanye z’umubiri wawe uko bikwiriye, ibintu bituma nta rugingo ruvunika kurusha izindi ahubwo bituma zose ziruhuka.”
Nk’uko ikinyamakuru Healthline kibisobanura, hari inyungu nyinshi mu kuryama ugaramye, harimo nko kugabanya kubabara umutwe, gutinza ubusaza n’ibindi
- Niba kuryama ugaramye utabishoboye, ryamira urubavu
Kuryamira urubavu bifite ibyiza n’ibibi gusa inyigo zigaragaza ko bigabanya kuribwa mu ngingo no kuribwa umugongo.
- Dore uko wabigenza niba utashobora kuryama mu bundi burya usibye kuryama wubamye
Niba waragerageje kuryama mu zindi position bikanga, abahanga bakugira inama yo gukoresha umusego unanutse aho gukoresha umusego munini cyane utuma umugongo ubabara.
Ikindi witaho niba uri umuntu uhitamo kuryama wubamye, hitamo matera udateberamo kuko byibuza bituma urutirigongo rutiheta cyane nk’uko abahanga bo muri sleep foundation babivuga