Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Niba uri umuntu w’ igitsinagabo ukaba ukoresha ibinini byongera ubushake, ushobora gupfa urupfu rutunguranye. Bihagarike nonaha

Bimwe mu byo abagabo bakoresha kugira ngo bagire ubushake bwo gukora imibonano( ifoto: murandasi)

Abantu b’igitsinagabo bamwe usanga bashaka kwemeza abakunzi babo bagakoresha imwe mu miti yongera ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina gusa abahanga bavuga ko iyi miti atari myiza kuko igira ingaruka nyinshi.

Reka turebere hamwe ingaruka umuntu agira nyuma yo gufata iki kinini :

  • Umuvuduko w’amaraso

Ku muntu umaze gufata iki kinini hari ubwo bitewe nuko uko amaraso aba asanzwe atembera mu mubiri biba byahindutse ,bavuga ko ari nako igipimo amaraso yagenderagaho kigabanuka ku rwego rwo hejuru ,ibi bikaba byatera umutima guhagarara, igihe ufashe iki kinini wari usanzwe uri umurwayi w’indwara za hypotension,umuvuduko w’amaraso,n’izindi.

  • Uruhu ruhindura ibara

Bitewe nuko ubutembere bw’amaraso mu mubiri buba bwahindutse ,bavuga ko umuntu umaze gufata ikinini cya Viagra uruhu rwe n’amaso ye akenshi bihita bihinduka umutuku nkuko abagabo 20 % bakoreweho ubushakashatsi babigaragaje , bakavuga ko ariko ibi ngibi nyuma y’amasaha ufashe iki kinini cya Viagra ibi byijyana nta buvuzi ukorewe.

Bitewe nuko ubutembere bw’amaraso mu mubiri buba bwahindutse ,bavuga ko umuntu umaze gufata ikinini cya Viagra uruhu rwe n’amaso ye akenshi bihita bihinduka umutuku nkuko abagabo 20 % bakoreweho ubushakashatsi babigaragaje , bakavuga ko ariko ibi ngibi nyuma y’amasaha ufashe iki kinini cya Viagra ibi byijyana nta buvuzi ukorewe.

  • Kurwara Umutwe

Kubagerageje kugifata ,bavuga ko byibura nyuma y’iminota 10 umaze gufata icyo kinini utangira kuribwa umutwe cyane ,ariko kandi bakavuga ko akenshi uyu mutwe ubwawo wikiza ,nkuko abagabo hagati ya 16% na 18% bakoreweho ubushakashatsi babigaragaje .

  • Gutinda kurangiza

Mu byukuri abenshi nicyo baba bafatiye bino binini ,kugirango bagire ubushake buhagije butuma batinda no kurangiza ,ariko kandi hari abo iki kinini gikora cyane kuburyo ashobora kumara amasaha ane akora imibonano mpuzabitsina atarangiza, ubundi ibintu bavuga ko bitari byiza ,kuburyo nta n’umugore wakemera ko umumaraho ayo masaha.

  • Kurwara guhitwa

Abagabo 3% na 17% bagaragaje ko igihe babaga bamaze gufata ikinini cya Viagra bahitaga barwara guhitwa bya buri kanya ,ariko bikaba akarusho iyo umaze kunywa iki kinini ugahita uvanga n’inzoga ,ibi ngo bishobora gutuma wiyumva nabi ,rimwe na rimwe ukumva umutima wawe nturi gukora neza, ugirwa inama yo guhita ujya kwa muganga.

Related posts