Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Niba uri umukobwa ukaba wumva ugeze igihe cyo gushinga urugo, dore ibintu 4 byagufasha kubona umugabo mwiza.

Nubwo muri iki gihe usanga kugira ngo umuntu ahitemo uwo bazabana ashingira ku bintu bitandukanye, harimo uburanga, ubukungu , amashuri n’ ibindi byinshi, ariko byagaragaye ko hari imico umukobwa ashobora kuba afite akaba yabengukwa n’ umubonye wese kabone niyo uwo mukobwa nta mikoro yaba afite amashuri cyangwa uburanga buhebuje.

Rero niba uri umukobwa ukaba ugeze mu gihe cyo gushaka ibi ni bimwe mu bizagufasha kwigarurira abasore bakureba:

  1. Kwamba neza.

Imyamabarire ni kimwe mu bishobora gutuma abantu bagutinya kabone niyo waba ufite imico myiza, ni byiza kwambara uko wifuza ariko na none igihe ugeze mu gihe cyo gushaka ukaba wumva wifuza umugabo ugomba kwamabara imyenda idatuma abantu bakwibazaho cyane gusa ntibivuze ko ugomba kwamabara nabi.

  1. Irinde gukururwa n’ uburanga cyangwa amafaranga.

Kuba wakunda umusore mwiza cyangwa ufite amafaranga ntabwo ari bibi, ahubwo biba bibi igihe wamukundiye amafaranga gusa cyangwa ubwiza gusa. Ahubwo byaba byiza witaye cyane ku mico n’imyifatire yuwo mugiye gukundana ejo ubwiza n’amafaranga bitazashira ugasanga urugo ruhindutse agahinda n’umubabaro, ahubwo shaka uwo wumva ukunda koko yaba umukene cyangwa umukire wawundi uzacyena mugacyenana wakira mugakirana.

  1. Kwicisha bugufi.

Buri muhungu wese yifuza kubana n’umugore wicisha bugufi, ugira urugwiro kuburyo ukubonye wese agutangira ubuhamya. Niba uri umukobwa ukaba wumva ugeze mu gihe cyo gushaka umugabo akira neza ukaganinye wese yaba umukecuru, umusaza cyangwa umwana kubera ko uriya wita ko asuzuguritse ejo niwe ushobora gutuma bakubenga.

  1. Kugira gahunda ihamye.

Niba uri umukobwa wifuza gukundwa na buri wese kandi ukaba wifuza kwigarurira abasore uzirinde guhuzagurika no kujarajara, umukobwa uzi ubwenge arangwa no kugira gahunda, nta muntu umufatira aho amuboneye kabone niyo yaba ari umuhungu bakundana, niba uri gukundana n’umusore irinde ko agutwara uko yishakiye cyangwa se ngo igihe agushakiye akubone, shyiraho gahunda iboneye kandi wirinde gukururwa nuwo ubonye wese.

Related posts