Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Niba ukunda kurigata mu gits1na cy’umugore dore ibishobora kukubaho

Bimaze kugaragara ko kurwara Kanseri y’umuhogo ishobora guterwa  n’imibonano mpuzabits1na ikoreshejwe akanwa n’ururimi, aribyo bita fellatio cyangwa gusisa (suck) na cunnilingus, ndetse no  kurigata igits1na cy’umugore, bishobora kuba byatera ingaruka zo kurwara Kanseri y’umuhogo Iyi ndwara izwi nka “oropharyngeal tumours”.

Ibyo dukesha  ikinyamakuru cyandika iby’ubuzima “New England Journal of Medicine” cyanditse ko, Dr. Maura Gillison n’itsinda rye bakoze ubushakashatsi mu kigo cya Johns Hopkins Kimmel Cancer Center kiri muri leta ya Maryland (USA), ubu bushakashatsi bwakorewe  ku barwayi 100 b’ibits1na byombi, basanga bose  barwaye Kanseri yo mu kanwa no mu mihogo isanzwe ifata abantu bakoresha itabi n’inzoga cyane, nyamara noneho batarayitewe nabyo.

Umuyobozi w’ubu bushakashatsi, mu nyadiko ye yihariye yemeza ko ugize ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa cyangwa akandura virus ya HPV mu kanwa, adahita aherako akuza na kanseri yo mu muhogo (Throat cancer).

Nk’uko ubu bushakashatsi bwabigaragaje, aba barwayi bari baragiye barwara iyi kanseri, babikuye kuri bumwe mu bwoko bwa virus ya HPV, Ibi biraruta inshuro 3 abarwara iyi kanseri bayikomoye ku kunywa itabi, na 2,5 abayirwara bayikomoye ku kunywa inzoga. Ibi kandi byanemejwe n’ubundi bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Brown University.

Ikindi cyagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni uko mu barwayi batandujwe na virus ya HPV, abigeze kugirana imibonano ikoreshejwemo akanwa, n’abantu barenze 6 mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose, basanze bari bafite ukwiyongera kugera ku 8,6 mu kuba bashobora kugira ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa.

Ibi bikagaragaza ko ibyago byo kwandura bijyanirana ahanini n’umubare munini w’abantu batandukanye umuntu ashobora gukorana bene iriya mibonano nabo.

Nk’uko byahamijwe n’abantu batigeze banywa itabi n’inzoga habe na rimwe cyangwa n’ababinyoye gacye basanganywe bene iyi kanseri, bavuga ko bayivanye k’ukwandura indwara zifata imyanya ndangabits1na mu kanwa.

Related posts