Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Niba ubona ibi bimenyetso uko ari 4 ku mukunzi wawe , uzamenye ko akunda ibyo ufite kurusha uko agukunda.

Muri iyi minsi bisigaye bivugwa cyane ko urukundo rwabaye ubucuruzu( Business), ndetse yewe muri iyi minsi bisigaye byarabaye nk’ indirimbo mu bantu benshi ku buryo n’ abantu basigaye batinya kujya mu rukundo kubwo kuba bafite ubwoba ko abantu bashobora gukundana bashobora kuba atari abanyabo ahubwo babakurikiyeho ibyo bafite cyangwa umutungo bafite.

Iyo ufite icyo ukora cyangwa se utunze imitungo wahawe n’ umuryango, ni benshi baba bayikurikiye kandi bashobora kuza mu buryo bwose bushoboka harimo n’ urukundo.

Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka umuntu ukunda akunda ibyo ufite kukurusha :

1.Ahora avuga kubaka ahazaza hanyu ariko ntavuge k’ umusanzu we mu bijyanye n’ amafaranga: Umukunzi wawe ashobora kuba akubwira ko afite inzozi zo gutunga ibintu by’ agaciro , nk’ inzu n’ imodoka ariko ntagire icyo akora kugira ngo abigereho mbese yiyicarige gusa. Ahanini niyo umubwiye ku bijyanye no gukora , akubwira ko ari gufata akanya ko kwitekerezaho mbese ashaka ikintu kizima yakora, akenshi akanireguza avuga ko gusaba akazi atari byiza kurusha uko wakwikorera.Bene abo bantu nta nubwo bagufasha ngo mufatanye kugura ikintu gifite agaciro.

2.Ahora akubwira kubyo gukoresha amafaranga yawe: Bene uyu muntu , yaga urunuka ko mwavuga ku mafaranga ye , ariko we agahora avuga ko ibyo ugomba gukoresha amafaranga yawe. Buriya indyarya zikunda gutanga inama ku bijyanye no gukoresha amafaranga , kandi iyo uzikurikije nta kindi kibagikurikiyeho uretse gu controla amafaranga yawe. Bakunda gushora intambara ku bijyanye n’ amafaranga kandi ntibite kumaramgamutima yawe. Ikintu kibi cyane kuri Bo nk’ uko Times of India dukesha ubu bushakashatsi babivuze , bene aba bantu nta nubwo bakubwira ibyo bakoresha amafaranga yabo.

3.Buri gihe iyo muganira avuga ku bibazo by’ amafaranga gusa: Iyo ni ingingo ikunzwe kuvugwaho cyane n’ abantu bakundana , ariko ni ikibazo gikomeye. Kubera ko umukunzi wawe aha atangira kukubwira uburyo afite ibibazo by’ amafaranga , cyangwa se ari guhomba mu byo arimo gukora bityo akeneye ko umutera inkunga , mbese agusaba amafaranga. Rimwe na rimwe anakwereka ko ari gushenjagurika kuri rwa rwego umugirira impuhwe , noneho wamwerera ko ugiye kumufasha akaba aribwo akwereka ko akwitayeho cyane.

4.Yishyura ibyo mukeneye mugitangira gukundana gusa: Umukunzi wawe ashobora gutangira ashaka kukwigarurira, aha atangira yishyura ibintu byose muri gukenera mu itangiriro, nkaho mwasohokeye, aho mwatembereye n’ ibindi mukeneye , ariko iyo amaze kwigarurira icyizere cyawe ahita abireka , ubundi ugasigara wikoreye umutwaro wenyine.

Related posts