Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Niba murutanwa n’ umukunzi wawe iyi myaka hagarika urukundo, kuko mufite ibyago bigera kuri 87% byo gukora Divorce mwarashakanye.

Waba warakoze ubukwe ejo cyangwa se umaze imyaka  12 ubana n’umukunzi wawe, byanze bikunze hari ibintu mudahuje. Mubyo mudahuje hashobora kuba harimo  no kuba mudahuje imyaka.
N’ubwo imyaka idasobanuye umunezero ku bashakanye, inyigo zimwe zigaragaza ko itandukaniro ry’imyaka mu bashakanye rishobora kugira icyo rivuga ku mubano mwiza w’abashakanye.

  • Iyo umugabo ashakanye n’umugore umurusha imyaka 3 cyangwa irenzeho, afite ibyago bigera kuri 87% byo ku divorca cyangwa kwaga gatanya

Nubwo itandukaniro mu myaka hagati y’abashakanye itavuga 100% niba bazabasha kubana akaramata.
Inyigo yashyizwe hanze muri 2016, mu kinyamakuru Journal of Marriagee and Family, yerekanye uburyo itandukaniro mu myaka rishobora kugira uruhare mu gutandukana kw’abashakanye.

Niba ukunda kunyar*a muri Douche igihe woga bihagarike nonaha; dore ibyakubaho


Inyigo yakozwe na Paula England n’ikipe ye, yakorewe kuri couple 3,622 bakoreweho ubushakashatsi mu myaka yo kuva 1987 kugeza 1988 no guhera 1992 kugeza 1994, no   guhera muri 2001 kugeza 2002.

Iyi nyigo yakozwe muri  yagaragaje ko igihe umugabo arushwa n’umugore we guhera ku myaka 3 kuzamura baba bafite ibyago bigera kuri 87% byo kwaka divorce, mu gihe abagore baka divorce cyangwa gatanya baba bagera kuri  23%.
 
Uko abagore imyaka igenda iba myinshi murutanwa, ibyago byo gutandukana biriyongera

Iyi nyigo kandi yagaragaje ko itandukaniro mu myaka rigenda riba rinini hagati y’umugabo n’umugore , ibyago bya gatanya birushaho kwiyongera.
Iyi nyigo yagaragaje ko  uko umugore agenda aba mukuru cyane ku mugore, ibyago by’uko umugore aba ariwe uzasaba divorce biriyongera bikagera kuri  38%.
Iyi nyigo yagaragaje ko igihe umugabo ariwe muto  muri abo bashakanye, ibyago byo gutandukana bigabanukaho 50%
 

  • Indi nyigo yagaragaje ko igihe umugabo ariwe mukuru muri couple, bimushimisha cyane bikanagira uruhare rwiza kuri couple yabo
     

Inyigo yagaragaje ko abagabo muri rusange bahitamo kuba aribo bakuru muri couple. Inyigo yakozwe muri  2017, igasohoka muri Journal of Population Economics,  yigaga ku ngaruko zo gutandukanya imyaka hagati y’abashakanye ku mibanire y’abashakanye, yagaragaje ko abagabo banyuzwe cyane na couple ari ababa ari bakuru ku bagore babo.

Iyi nyigo yakorewe ku bantu bagera kuri  19,914 yagaragaje ko uko umugabo arusha umugore umwaka umwe, kunezerwa mu rugo rwe birushaho kwikuba gutyo gutyo bikaba byaba ubusobanuro bw’urukundo abagabo bakuru bakunda abagore bakiri bato.
 
Terra McKinnish,  warukuriye ubu bushakashatsi yagize ati “Twabonye ko abagabo babana n’abagore bakiri batoya kuri bo banyurwa cyane na couple yabo, mu gihe abagore iyo aribo bakuru muri rusange usanga badapfa kunyurwa na couple yabo”
 
 

Related posts