Abagore benshi bafite ipfunwe ndetse abandi bafite impungenge zimpinduka mu bibero byabo, ziterwa nimpamvu zitandukanye bigatuma bafata umwanzuro wo kwibagisha. reka tukubwire bimwe ugomba gukora kugira ngo wirinde z’imwe mu mpinduka zo ku mubiri wawe.
Akenshi amabere agwa bitewe n’ibintu byinshi harimwo nk’igihe umuntu atwite igihe umaze gukura uri kugana muzabukuru, habayeho ihindagurika ryibiro, ndetse n’igihagararo. Ibi byose birashoboka ko byagira ingaruka ku mabere .
Izi mpinduka rimwe na rimwe zituma abagore benshi kumva bafite ipfunwe ndetse badatewe ishema na mabere yabo.
Niba warabonye impinduka ku manere yawe ukabona yaraguye , ntabwo biteye isoni n’ibisanzwe rwose. niba ushaka kumenya uburyo bwo kuzamura amabere yawe cyangwa kuyarinda kugwa , dore bimwe mu byo ugomba gukora byagufasha kumva utewe ishema n’amabere yawe utiriwe ubagwa.
Fata igitambaro ubona cyikwiriye amabere yawe kidakomeye cyoroheje ucyiyambike kizagufasha kiyashyigikire ndetse kinayazamure utiriwe ubagwa. Ikindi igihe uri muri sport ni ngombwa kwambara akantu kayafata nka (bistri) cyangwa isutiya kugira ngo urinde amabere gucika intege.
Ikindi hagarara wemye utunamye ndetse ntugahine ibitugu byawe ibi bizatuma amabere yawe akomeza guhagarara kuko igihe urutirigongo rumeze neza no mu gituza haba hatekanye bigatuma amabere aguma yemye.
Ikindi wakitaho n’imyitozo ngororamubiri. imyitozo yo mu gatuza nka (push-ups) no koga bishobora gukomeza imitsi yo mu gatuza amabere akaguma yemye , ariko izi sport uzikoze cyane birengeje urugero amabere yawe yakomera kandi ntabwo biba ari byiza .
Nanone kandi igihe uryamye ni ngombwa ngo uryamire umugongo kuko bifasha amabere, ukirinda kuryamira urubavu rumwe kuko ushobora gutuma ibere rimwe rigwa irindi ntirigwe ugasanga biteye ipfunwe. Niba uryamiye urubavu ugomba kuziryamira zombi kugira ngo amabere yawe adatandukana.
Ikindi ugomba kwirinda itabi.
abagore banywa itabi bagira ibyago byo kugira amabere ya guye , kuko umwotsi w’itabi usenya ” collagen” si mu mabere gusa ni mu mubiri wose ibi bivuze ko kunywa itabi byagutera gusaza kandi imburagihe.