Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ngoma:Icyumba cy’abakobwa cyabaye igisubizo ku bagenda muri gare

Abagore n’abakobwa banyura muri gare ya Ngoma bavuga ko kuba barashyiriweho icyumba bashobora kuruhukiramo no kwita ku isuku igihe batunguwe n’imihango bituma bakora ingendo zabo batuje.

Abaganiriye na kglnews.com bavuga ko bishimira ko hubatswe icyumba cy’umukobwa bikaba bifasha uwatunguwe n’imihango kubona aho aruhukira akaniyitaho ku bijyanye n’isuku

Bagize bati:”Ni byiza kuba ubuyobozi bwaratekereje kudushyiriraho icyumba umuntu yakoreramo isuko hano muri gare aramutse atunguwe,ahubwo byakabaye byiza no mu zindi gare giishyizwemo.Ubundi ibi twabyumvaga mu bigo by’amashuri gusa none no muri za gare batangiye kubidushyiriramo ni ikigaragaza ko igihugu cyacu kitwitayeho.”

NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko gushyira icyumba cy’abakobwa muri gare ihurirwamo n’abantu ari ukwimakaza ihame ry’uburinganire ndetse no gufasha umugore ugeze muri gare ananiwe cyangwa arwaye kugira ngo ahabwe ubufasha k’uburyo bworoshye

Yagize ati:”Twatekereje gushyira iki cyumba muri gare dushaka kubahiriza ihame ry’uburinganire ndetse yewe kugira ngo dufashe abashobora gutungurwa bari hano muri gare kukifashisha bakora isuku kugira ngo batagendana ipfunwe.”

Meya Niyonagira, yasoje avuga ko ari ikintu cyiza bashishikariza abandi bafatanyabikorwa bagenda bubaka ibikorwaremezo biremereye mu Karere ka Ngoma, kuba icyumba cy’umugore cyangwa se umukobwa cyatekerezwaho.

Inzobere zigaragaza ko mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, kutita ku isuku ye bishobora kumugiraho ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu myanya y’igitsina ndetse n’izibasira urwungano rw’inkari.

Iki cyumba kirimo ubwiherero n’ubwogero

Iki cyumba kirimo ibikoresho by’isuku birimo impapuro zizwi nka Cotex, amavuta, isabune, ubwogero n’ubwiherero byujuje ibisabwa; giherereye ku mpera y’imiryango 10 y’inzu zagenewe sosiyete zitwara abantu muri gare nshya ya Ngoma.

Iki cyumba kirimo uburiri bumeze neza
Gare nshya ya Kayonza yuzuye itwaye hafi Miliyoni 750

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com I Ngoma mu ntara y’iburasirazuba

Related posts