Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ngizo ikipe zigiye guhagararira u Rwanda mu mukino ny’ Afurika,abafana bazo batangiye ku mwenyura

 

Kuri ubu Amakuru meza ahari hagati y’ Ikipe ya APR FC  na Rayon Sport nyuma y’ uko zigeze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro  akaba ari nayo makipe ahanganiye igikombe cya shampiyona  bigendanye n’amategeko agenda umupira w’amaguru hano iwacu m’u Rwanda ikipe iyariyo yose izegukana igikombe zose zizahagrarira u Rwanda mu mikino ny’Africa umwaka utaha.

Ku Gatatu tariki ya 30 Mata 2025 nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/2 y’igikombe cy’Amahoro yose yabereye muri Sitade Amahoro aho umukino watangiye bwa mbere aruwo APR FC yari yakiriyemo Police FC, m’umukino ubanza Amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, biza kurangira APR FC yitwaye neza cyane itsinda Police FC igitego 1-0 bihita biyerekeza k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro

Undi mukino wari utegerejwe n’uwahuje ikipe ya Rayon Sport na Mukura Vs ni umukino watangiye saa moya n’igice abafana bari babukereye bategereje kureba niba Rayon Sport yasanga APR FC  K’umukino wa nyuma, byaje no kubahira kuko nabo byaje kurangira Rayon Sports itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Biramahire Abeddy, Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 04 gicurasi 2025 ni ku Cyumweru, n’umukino uzabera kuri Sitade AMAHORO,bisobanuye ko izegukana igikombe cy’amahoro izahita ibona itike ya CAF Confederation Cup,Bisobanuye ko imwe iramutse yegukanye ibikombe byombi cyaba icya shampiyona ndetse n’icyamahoro,izaba iya Kabiri izahita ibona itike ya CAF Confederation Cup,iyabaye iyambere yegukanye igikombe cya Shampiyona ikazahagarari u Rwanda muri CAF Champion League.

Ubwo baheruka guhurira k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro hari muri 2023 Rayon Sport yegukanye igikombe cy’amahoro naho APR FC yari yatwaye champiyona maze yombi asohokera u Rwanda ninabwo yombi aheruka guhagararira u Rwanda yose.N’umukino wa Gatatu bagiye guhurira muri sitade amahoro kuva yavugururwa,aho iyo mikino yose banganyije 0-0 nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’indi bakinira muri sitade amahoro n’ugutegereza tukareba ko noneho bizakunda ko harimwe izatsinda indi uko byagenda kose hagomba kuboneka iyegukana igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka.

 

Related posts