Ngizi impamvu zituma umugore n’ umugabo batinda mu bwiherero iyo bashakanye!

 

 

Hari igihe uzumva umuntu avuga ko iyo agiye mu bwiherere atindayo kandi wamubaza ikibitera bikamuyobera gusa uyu munsi twaguteguriye impamvu zituma abashakanye batinda mu bwiherero.

 

Umwe mu bashakanye waganiriye n’ikinyamakuru Times of India yagaragaje impamvu zimwe zishobora gutuma abantu batinda mu bwiherero, bamwe bakabikora nk’inzira yo kwihugiraho, abandi bikaba uburyo bwo guhunga inshingano z’urugo.

Impamvu ya mbere yatanzwe ni ukwanga gukora imirimo imwe n’imwe yo mu rugo. Umugabo umwe wagiranye ikiganiro n’iki kinyamakuru yagaragaje ko ajya mu bwiherero agatindamo kuko aba ashaka kwirinda akazi umugore we aba amuhaye.Yagize ati: “Impamvu njyamo isa no kwikunda ariko ndabikora. Nanga gukora uturimo tumwe na tumwe two mu rugo kandi umugore wanjye aba yumva na dukora. Mu rwego rwo kubirwanya rero nigiraga mu bwiherero na telefone yanjye, nkagaruka aruko meze neza yadusoje.”

Yakomeje avuga ko iyo umugore we agiye ku kazi, amwumvisha ko agomba kumusigira imirimo yo mu rugo, kandi ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura umukozi. Ibi bituma ahora ashaka uburyo bwo kubyirinda, bikarangira yihishe mu bwiherero.

Indi mpamvu itangwa, n’ubwo ishobora gutangaza bamwe, ni ukwishakira ahantu ho kuruhukira no kuryama gato. Hari umugabo wavuze ko bafite umwana muto uba usaba guhora bamuri hafi, ku buryo bigorana kubona umwanya wo kuruhuka.Uwo na we yagize ati:”Iyo mbonye akanya nigira mu bwiherero nkagumayo kugira ngo nkorereyo akazi, cyane ko nkora akazi ka ‘online’. Umugore wanjye niyo agiye mu biro njye nsigaraho, kuko ariho mbona umutuzo.”

Aha agaragaza ko bwiherero ari nk’icyumba cye cy’umutekano, aho abona amahoro n’umwanya wo kwita ku mirimo ye, atavangiwe n’urusaku cyangwa akavuyo ko mu rugo.Mu by’ukuri, hari impamvu nyinshi zituma abashakanye batinda mu bwiherero cyangwa mu bwogero. Abandi barahakorera akazi, abandi bakahahungira ibibazo, abandi bakahahisha intege nke zabo.

Ariko si zose ari mpamvu nziza cyangwa zubaka. Umubare munini w’ababikora, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, ni abagabo, kuko baba bafite ibintu bimwe na bimwe barimo guhunga mu buzima bw’urugo.Ibi byose bitanga ishusho y’uko bwiherero bwahindutse icyanzu kuri bamwe mu bashakanye, aho bakwirukira mu gihe bumva bafite igikoma mu nkokora cyangwa se bashaka umwanya wo guhumeka. Nubwo bidakwiye kugirwa umuco, birasaba ko abashakanye bagira ikiganiro gifunguye, bakumvikana ku nshingano no ku mwanya buri wese akeneye ku giti cye, bityo buri wese akumva atari ngombwa gucika cyangwa kwihisha.

 

Inkuru yanditswe na Nshimiyimana Francois/ Kglnews