Ngiyi impamvu yagumuye abakobwa yatumye bamwe muri bo banga gushaka abagabo bagahitamo gushaka imbwa zabo

 

Buriya umukobwa wese iyo ushatse umugabo biri mu bimushimisha cyane bigatuma imiryango yishima ndetse n’ inshuti ze kuko aba ahesheje umuryango ishema.

Gusa muri iyi minsi birasa nkaho bamwe muri bo bahinduye intekerezo zo gushaka abagabo bitewe wenda nibyo bahuriramo mbere y’ uko bashaka. Ese biterwa n’ iki kuba umukobwa yafata umwanzuro wo kudashaka umukunzi, niyo abikoze abikora kubera igitsure cy’ umuryango?

Kuba umukobwa atabona umugabo yifuza, ibi biri muri bimwe bituma bamwe mu bakobwa batinda cyangwa bakanga gushaka, burya buri mukobwa aba yifuza guhura n umusore udasanzwe ,uzabasha kumurwanirira aho rukomeye.

 

Ibi rero bituma bamwe bamara imyaka myinshi bari iwabo kubera ko babuze umusore ushoboye intambara yo kubakura mu bukumi bwabo, abakobwa bemera ko umusore ushoboye kubarwanirira, bakamwanga ariko agakomeza kugeza akomeje, uwo ariwe ushobora no kubaka urugo neza rugakomera. Iyo bamubuze bahita bahagarika gukunda ahubwo bagategereza ko bazabona undi.

Muri byo kandi twavuze harimo n’ abakobwa basigaye batinya inshingano zirimo kubyara cyangwa izo mu rugo,Ibi bihuzwa no kutifuza gusiga ibyo bakunda. Uyu mukobwa ahari aravuga ati nimbyara nzava kuri tayi yanjye , ibi bituma yigumira atyo agakomeza gukina agapira, abasore bamwegera byahura n’uko badashoboye kumwirukaho, akigumira wenyine kugeza ashaje abantu bahora bamuvuga umunsi ku wundi.

Ikindi kandi hari abakobwa bahangayikishijwe n’impano zabo, uyu aba yibanda cyane ku mpano ye, ndetse ni nayo nyambere kuri we. Umukobwa udashobora gusiga ibyo akunda, ntabwo ashobora gushaka umugabo vuba,uko byagenda kose. Urugero ni igihe umukobwa akunda gukora ibijyanye n’imideri cyangwa kuririmba. Uyu mukobwa aba ashaka guhora asa neza, yisiga akambara utwambaro dutandukanye kandi dukurira abakunzi be.

Ibi bituma atekereza ko umunsi yabaye umugore bakamutera inda, atazongera kubisubiramo. Ibyo bituma yirengagiza urukundo rw’uwo baremewe kubana kugeza imyaka imubanye myinshi.

Ibi rero tumaze kubabwira haruguru ni zimwe mu impamvu zituma bamwe mu bakobwa basigaye batinda gushaka cyangwa bakabiteka burundi, tubikesha urubuga rwa Afrinik.