Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ngibi ibyo uzahura nabyo niba ukunda kwambara izi nkweto kandi utwite ,abagore baburiwe

Inkweto zishinze zizwi nka high heels ni zimwe mu zikunzwe na benshi mu bari n’abategarugori doreko zituma bagaragara neza, gusa nanone si nziza ku bagore batwitwe kubera impamvu zikurikira:

Ziteza ibyago byinshi byo kugwa:
Kugendera mu nkweto zishinze bisanzwe bigora benshi mu bazambara, biba akarusho rero iyo utwite zongera ibyago byinshi byo kugwa bityo zikaba zashyira mu kaga ubuzima bwawe ndetse n’ubw’umwana utwite zitabusize.

Kubyimba ibirenge:
Si ibanga ko abagore bensh babyimba ibirenge n’amavi iyo batwite, bikaba biterwa no kwiyongera kw’imisemburo ndetse n’amaraso mu mubiri, gusa kwambara inkweto zishinze bituma uku kubyimba kubaho ku muvuduko udasanzwe kuburyo budasanzwe cyane ko izi nkweto zitemerera amaraso gutembera neza mu mubiri, bityo kwambara inkweto ziciye bugufi kandi zigukwiye neza ni inama igirwa buri mugore wese utwite niba yifuza ko aya mezi 9 amugendekera neza.

Kubabara umugongo:
Imwe n’ingingo yo kubyimba ibirenge, umugore utwite ababara umugongo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bityo iyo wambaye inkweto zishinze uba ugiye kongera ubu bubabare nyamara kwambara inkweto ngufi bishobora kugufasha kwirinda ibi bibazo.

Bitera ibirenge kumva bidatekanye:
Uko inda igenda ikura, niko ibirenge by’umugore utwite birushaho kumva bidatekanye kubera ko ibiro aba agendana biba biyongera umunsi ku wundi, ibi bizamura uburibwe bw’ikirenge bushobora no kuzakomeza kugumaho nyuma yo kwibaruka.

Guhitamo inkweto yo kwambara mu gihe utwite ntibigomba gushingira ku kureba ibigaragara neza gusa, ahubwo ugomba no kwita ku buzima bwawe ndetse n’ubw’umwana utwite kuko nubwo kwambara inkweto zishinze bituma umuntu agaragara neza, ariko kuzirinda mu gihe utwite ni ingenzi bitewe n’izi mpamvu tumaze kukubwira.

Related posts