Urukundo rushya rwa Uwanyana Assia, wahoze ari umugore wa nyakwigendera Pastor Niyonshuti Theogen, ruri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’igihe atakaje umugabo we mu 2023, ubu aritegura kurushinga n’umu-Diaspora witwa Hakuzimana Etienne, uzwi nka Pastor Stiven.
Ibimenyetso by’urukundo rwabo byatangiye gutaha ku mbuga nkoranyambaga ubwo hagaragazwaga amajwi aryohereye y’imitoma Assia yageneraga Stiven. Mu magambo yuzuye urukundo n’amarangamutima akomeye, Assia yagaragaje uburyo akunda Stiven byimazeyo.
Iyi nkuru yateje impaka ndende: bamwe bashimira Assia ko yongeye gutangira ubuzima bushya, abandi bakibaza niba atihuse. Gusa, ibyo ntibyahagaritse urukundo rwabo, kuko Stiven yamaze gutangaza ko mu byumweru bibiri ari imbere azaza mu Rwanda gufata irembo.
Ese uru rukundo ruzagera ku ndoto za bo zo kubana akaramata? Cyangwa se hari ibindi bitunguranye bizavuka? Igihe ni cyo kizabitubwira!