Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ndagisha inama: Nashakanye na Mama wanjye twari twaraburanye  kuva kera gusa twabanye ntabizi, Kandi ubu mbayeho neza kubera we! Ese nkore iki?

Ni inkuru ibabaje yashenguye umusore muto wari winjiye mu rushako, reka adusobanurire byinshi uko byatangiye ndetse n’inkomoko ye yahishwe kuva akiri muto cyane bikamutera gukora amahano.

Asobanura inkuru ye agira ati: “Naje kujya mu rukundo nawe ndetse biratinda biza kugera no ku rwego rwo kubana. Nyuma yo kubana nawe nabonaga dusa ibice byinshi by’umubiri, haba isura, uburebure ndavuga igihagarariro, amaso manini yacu ndetse n’abantu bakabitubwira, gusa simbihe agaciro nkagira ngo ni ibintu byahuriranye.  Gusa rimwe nitegereje neza bitewe n’amagambo mpora mbwirwa mu matwi yanjye avuga ko dusa cyane, bituma nsanga uko dusa bidasanzwe kuko aho twasaga habaga ari photocopy”.

Reba hano inkuru inziza twaguteguriye

Wakiba za ngo bamenyanye gute? Tumureke akomeze atuganirize: “Twahuriye ku mbuga nkoranyambaga namwe murabizi ko zisigaye zaraciye ibintu; ndamukunda kubera amashusho yanyuzagaho yigisha abantu ibyo kubaka ingo namwe murabizi ukuntu izo nkuru cyangwa videos zazo zikurura abakiri bato.  Natangiye kumubwira ko mufana nawe ambwira ko yanyishimiye, atangira no kujya anyoherereza amafaranga make make gusa ampagije muri icyo gihe, kuko yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za America nanjye nkayakira nibwira ko ari bwa bugiraneza. Nabonaga akuze ariko ukabona adakuze cyane, ahubwo akambwira ko atigeze ashaka rimwe anjomba akajambo ko kumushakira uwo bazarushinga. Ubwo namubwiraga ko nanjye nkeneye umugore vuba cyane, ubwo ubushuti bwacu bwahise bwaguka dutangira kubaho nk’abantu bazabana, urukundo rurashyuha cyane sinakubwira”.

Akomeza avuga kubijyanye n’uko bapanze guhura agira ati: “Uyu mugore (nako mama) yaje kunshakira ibyangombwa byose bisabwa, tukajya duhura tukishimisha tugakora byinshi byiganjemo kuntembeza, gusohokana, yewe ntacyo tutakoze abakundana basanzwe bakora”.

Uyu mugore ngo yakomeje kwita kuri uyu musore ndetse amubonera visa yurira indege ajya kubana n’umugore wamurushaga imyaka 34. Barabanye, gusa nyuma uyu musore aza kuganiriza umugore (mama we atari azi ko ) we amubwira ko yakuze atazi ababyeyi bamubyaye, ndetse amubwira ko yarezwe na se akanga kumwereka nyina, ndetse akarinda yitaba Imana atamubwiye uko yavutse.

Uyu mugore yasazwe n’agahinda gusa aramwihanganisha. Ubwo basohokaga bagafata amafoto ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga zabo nk’abageni bari mu kwezi kwa buki, se wabo yaramuhamagaye amubaza uwo mukecuru bari kumwe aho amuzi, avuga ko ari umugore yaje asanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba barashakanye nubwo batabivuze muri rubanda kuko uba usanga abantu ba hariya mu mahanga bareba iby’ubuzima bwabo aho kwita kuri bene wabo kuko nabo baba bafite ubundi.

Uyu mugabo (sewabo wa wa musore) yararakaye cyane amubaza impamvu yashatse atabibwiye umuryango, umwana amusubiza nabi avuga ko banze kumubwira uwamubyaye, rero ko badakwiye no kumuhangayikira kuko yakuze kandi yitunze. Se wabo yahise amubwira ko yakoze ishyano akaba yarashakanye na nyina, bakomeza bamubwira ko kuba bataramubwiye nyina nabo batari bazi aho ari kuko yabatanye uruhinja akerekeza iyo batazi.
Umwana yaguye mu kantu nanubu ntiyari yabibwira uwo mugore (Nyina) ahubwo yamubwiye ko agiye mu biruhuko bizamara amezi atatu mu gihugu avukamo bikaba byanamufasha kuba yashaka nyina wamwibarutse.Uyu musore asoza ibaruwa yatwandikiye agisha inama, agira ati: “Ndagisha inama kuko nabuze amahitamo ndetse agahinda kambanye kenshi. Ese mbaze uyu mugore (mama) impamvu yantaye? mubwire ko ndi umwana we wakuze se? Ese mbane na mama umbyara abe umugore wanjye ngumane icyo gikomere? Ese uwo tuzabyara azaba yitwa nde? tuzaba dupfana iki?. Mungire inama kuko ndaremerewe dore ko n’amezi abiri namubwiye y’ibiruhuko yegereje kurangira”.

Namwe murabyiyumviye, mwaba abasore mutekereza kujya gushaka abantu muhuriye ku mbuga, ndetse n’ababyeyi muta abana banyu, ndetse namwe babyeyi mugenda mugahisha abana abababyaye ndetse nawe uri gusoma iyi nkuru. Ndakeka hari akantu kagusigaye mu mutima kandi gafite icyo kakungura ukaba wakwisubiraho cyangwa ibyo wakoze utari uziko ari amakosa ukaba wabikosora.

Mwibuke ko ibitekerezo byanyu biba bikenewe ahabugenewe cyangwa waba ufite inkuru iyariyo yose ushaka gutambutsa ukaba waduhamagara cyangwa ukatwandikira kuri:

+250780335368

Related posts