Corneille Nangaa, umuyobozi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), yongeye gutangaza amagambo akomeye arebana n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), avuga ko kigiye gusenywa burundu. Yemeje ko ingabo z’ihuriro rya AFC arizo zizasigara ari igisirikare cyemewe cya Congo.
Ibi yabivugiye mu mahugurwa y’ihuriro rya AFC yari yabereye muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yagaragaje ko Ingabo z’Impinduramatwara za Congo (ARC) – ishami rya gisirikare rya AFC/M23 – ari zo zifite uburenganzira bwo kugenzura igihugu.
Mu ijambo rye, Nangaa yagize ati:
“Ntabwo hazabaho ibiganiro byo kwiyunga cyangwa gukorana. Nta guhuza ingabo, nta kuvanga. Ingabo za ARC nizo zizaba ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Yanagarutse ku mbaraga z’igisirikare cy’ihuriro rye, avuga ko ari kimwe mu bisirikare bikomeye muri Afurika. Ati:
“Uracyabishidikanyaho? ARC yirukanye abasirikare b’Abanyaburayi, yatsinze Ingabo z’Abarundi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, kugeza aho batagishoboye gutera Abanyamulenge. Twafashe ibihumbi by’abasirikare ba SADC bo muri Afurika y’Epfo, twigisha icyubahiro Ingabo za Monusco, twirukana FARDC, FDLR, na Wazalendo.”
Ubutegetsi bwa Kinshasa buri mu nzira yo gusenyuka?
Buri gihe Nangaa n’abandi bayobozi ba AFC bagaragaza ko intego yabo ari ukurandura ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibi bitangajwe mu gihe igisirikare cya RDC kiri mu bibazo bikomeye, kiri kurwana ku butaka bwacyo mu gihe AFC/M23 igenda yigarurira uduce twinshi.
Uko ibintu bihagaze, Nangaa akomeje kugaragaza icyizere ko ubutegetsi bwa Leta ya Congo bugiye guhirima, agahamya ko AFC ari yo mbaraga nshya igomba kwigarurira igihugu no kugena ejo hazaza hacyo.