Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Nakunze umusore bidasanzwe , nyuma nsanga yifitiye undi none kumwikuramo byananiye , nkore iki koko ?_ Mungire inama

Ndi umukobwa w’imyaka 22. Mu ntangiriro z’uyu mwaka natashye ubukwe bw’inshuti yanjye mpahurira n’umusore nabonaga udasanzwe ndetse mbonye bwa mbere mu masoyanjye. Nkimara kumubona niyumvisemo impinduka mu buryo buntunguye gusa nirinda kubiha umwanya cyane ko numvaga ko ari ibisanzwe kuba wahura n’umuntu mutamenyeranye ukagira ukundi wiyumva by’ako kanya.

Gusa nyuma yaho twaje kuganira bisanzwe ambwira amazina tuva aho tubaye inshuti ndetse bucyeye kuko yari yamenye amazina yanjye ansaba ubucuti kuri Facebook dutangira kujya tugirana ibiganiro binyuze aha, ubucuti bugenda bushinga imizi nyuma y’iminsi dutangira kujya dukunda kuvuganira kuri Telephone, iminsi irashira indi iraza gusa urukundo muri njye rwari rwaramaze kunzamukamo mu buryo ntacyekaga nisanga mukunda cyane ko yari umusore w’igihagararo n’igikundiro numvaga dukundanye ntaba mpenzwe ndetse byanshimisha.

Mu kwezi kwa karindwi vuba aha nibwo nagiye kumusura mubwira iby’amarangamutima mufitiye ndetse ko nifuza urukundo ambwira ko afite umukobwa bakundana ariko ko bamaze igihe gito bari kumwe mu rukundo.

Ikibazo mfite kugeza ubu : Igihe cyose twaganiriye nabonaga harimo akantu kandi nakoze ibyo nashoboye kugira ngo mwereke ko mukunda gusa nyuma y’uko menye ko afite undi mukunzi nagerageje kumwikuramo ariko byananiye.

Nibaza niba nakwerura nkamubwiza ukuri kose ko mukunda sakindi ikazaba ibyara ikindi cyangwa mbyihorere azageraho amvemo cyangwa mbone undi mukunzi unkwiriye?

Nimumfashe kuko nge nayobewe icyo nakora. Murakoze!

Related posts