Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mvuyekure Emely Yatangije Ubucuruzi Bw’imigati idasanzwe i Nyamirambo.

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Emery Mvuyekure yatangiye umushinga (business) bwo gukora imigati na cake I nyamirambo.

Emely Iki ni ikintu avuga ko yatekereje agikina muri Kenya kubera ko yabonaga abakinnyi baho badatunzwe n’umushahara gusa ahubwo bafite ibindi bibinjiriza mu buzima busanzwe.

Iyi nzu ikora imigati na cake yise ‘Emery Mvuyekure’s Bakery’ iherereye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo ahazwi nko kuri 40 kuri ubu abinkwakuzi bamaze kuhagera batangira kwirira umugati wa Emely.

Mu kiganiro yagiranye nitangazamakuru yavuze ko yatekereje ku migati na cake nka bimwe mu bintu abantu bakenera umunsi ku munsi, byongeye kandi yasanze byamworohera kuko murumuna we ari byo yize.

Ati “Nahisemo imigati na cake kuko mbona ari ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Hoya ntabwo nabyize, mfite murumuna wanjye wabyize niwe twagiye inama duhitamo kubikora.”

Kuri ubu bamwe mu baturage bahageze bavuze ko iyi nzu ya emely isa neza cyane cyane ku isuku ndetse ngo imigati yaho iryoshye cyane.

Umwe ati”Nkubeshye se?Njye mvuyeyo aha hantu ni ahambere hari isuku kandi umugati waho urarenze.

Emery Mvuyekure ubu nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Tusker FC mu mpera z’umwaka ushize, yakiniye amakipe arimo Police FC na APR FC hano mu Rwanda

Related posts