Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Musore: Umeze nk’ ikirondwe kiri ku ruhu inka yarariwe cyera niba umukobwa muri mu rukundo agukorera ibi.

Aka kanya , musore ushobora kuba uri mu rukundo , ushobora kuba ufite umukobwa wita Cherie na we akitaba mu kajwi gatuje ati’ Karame cheri’, ariko hagati aho , ijwi ryiza ntabwo risobanuye ko urukundo rwashinze imizi , ko umukobwa muri kumwe afite gahunda zo kubaka urugo.

1.Ntabwo agufuhira: Igihe cyose azakubonana n’ undi mukobwa , uzabona atabyitayeho, nta nubwo ashobora kukubaza uwo ari we , ahita abifata nkibisanzwe , mu gihe ugukunda ushaka ko munabana akubonana n’ undi mukobwa kabone niyo yaba ari mushiki wawe , akagusaba ibisobamuro umunsi wose.

2.Ntaba akeneye ko umujyana iwanyu: Bene uyu mukobwa , kubera ko aba adakeneye kuzakubera umugore cyangwa se akaba gushyingirwa atabitegenya vuba, ibyo kumwereka ababyeyi bawe aba abifata nk’ ibidafite agaciro.

3.Aba ashaka ko usesagura: Umukobwa ugukunda , ushaka ko mubana , ntabwo yagusura ngo narangiza akwake tike ya moto cyangwa voiture yamuzanye , mu gihe wawundoi udafite gahunda yo kubakana na we akunda kubigusaba , buri gihe agahora agusaba ko musohokana, ugatakaza amafaranga y’ umurengera.

4.Ubushizi bw’ isoni: Umukobwa utagufiteho umugambi wo kumubera se w’ abana , ntazatinya kukubwira ibiteye isoni , ngo akubwire ibishegu cyangwa se akubwire ibidakwiye.

Umukobwa ugukunda , ibyo akubwira byose arigengesera , yakumva akoze ibidakwiye agasaba imbabazi , akisegura , …

5.Ibiganiro bidafite intego: Umukobwa utagamije kubaka uzamubwirwa n’ ibiganiro agira , uzasanga nta munsi n’ umwe akubajije intego y’ urukundo rwanyu, uzasanga abyihuza ashaka kuganira ku bintu bitamusaba gutekereza cyane.

6.Gukunda ibirori: Umukobwa ugamije kubaka ntabwo akunda ibirori cyane , ahubwo akanya abonanye n’ umusore bakundana aba ashaka kukabyaza umusaruro , cyane cyane ashaka ko muganira ku buzima bw’ urukundo rwanyu rwejo hazaza.

7.Ntaba yifuza kumenywa n’ inshuti z’ umusore: Umukobwa uzi ko adashaka kubakana na we, uzamubwirwa n’ uko igihe cyose aba adashaka ko umwereka inshuti zawe , kuko aba azi ko hari izo ufite ziri( serieux) ku buryo zishobora kugushyiramo intekerezo zo kukwanga.

8.Kwishimisha: Iyi ngingo ikubiyemo byinshi , umukobwa udashaka ko mubana , aba yishakira kwishimisha cyane bishoboka , uzasanga umukobwa ushaka ko mubana ntabwo azemera ko musambana , urabimusaba akanga , kuko aba atekereza ko niyemera uhiga umufata nk’ indaya cyangwa umwasama.

9.Gukoresha imvugo ndacyari muto: Igihe cyose umukobwa udashaka ko mubana , uzasanga imvugo ze ziganjemo kuba muto , ko arangije kwiga vuba , ko akora utuntu tumeze nk’ utw’ abana, ….

Related posts