Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Musore nubona ibi bimenyetso ku mukobwa uzamenye ko akwiyumvamo.

Musore nubona ibi bimenyetso ku mukobwa uzamenye ko akwiyumvamo.

Akenshi urukundo rw’ umuntu rugagagarira mu bikorwa akorera uwo yakunze ndetse n’ uko amwitaho mu gihe runaka , aha amuntu ushishoza ahita amenya ikiri ku mutima w’ undi bitewe n’ uko amufata bitandukanye n’ uko afata abandi.

Dore ibimenyetso byakugaragariza ko umukobwa agukunda.

Mu gushaka gufasha abasore bafite iki kibazo twifashishije urubuga wikihow.com. Uru rubuga rutanga ibimenyetso byinshi byagaragariza umusore ko umukobwa amwibonamo kandi amufitiye amarangamutima gusa twafashemo iby’ ibanze.

1.Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe: ibi bituma ahora agusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru , amakwe yatumiwemo n’ ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho , umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

2.Indoro: Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya gira icyo ikubwira. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n’ irikureba neza utabura kubigandukanya.

3.Kukwereka inshuti ze: Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda , akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe aro ubwambere muhuye , uzi impamvu? Ninuko ahofa abakubwira ndetse abakuratira.

4.Gukora ibikorwa bikureshya: Ugushaka ko umureba , umukobwa agerageza gukora uko ashoboye ngo umwiteho , umurebe. Ibi bigendana no kwambara imyambaro ikureshya , ijwi rituje , inseko nziza…

5.Yumva mwahorana: Nk’ uko hagati y’ abantu bakundana bigenda , umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana , muganira.

6.Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese: Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje , nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’ uruhande.

7.Ni umufana wawe ukomeye: Ibintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uko ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n’ abandi.

8.Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira: Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubangamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’ umukunzi we n’ ubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’ abandi bisa nkaho wamurutishije abandi. Hari n’ ubwo usanga akubaza ibyo uba uganira na bo.

9.Umunsi w’ amavuko: Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w’ izihizaho italiki wavukiyeho ubona yashyashyanye, akanagutegurira impano kandi ihuje n’ ibyo ukunda ntakabuza aragukunda.

Icyotonderwa.

Bitewe nicyo agushakaho , umukobwa ashobora kukwereka ibi bimenyetso ndetse n’ ibyo tutavuze hano, ukibwira ko agukunda ariko ibyo ubona bihabanye n’ ibimuri ku mutima, afite ikindi kimugenza. Bitewe n’ uko umukobwa ateye, ashobora kutagukorera cyangwa kukwereka ibi bimenyetso cyangwa kukwereka ibi bimenyetso atari uko atakwiyimvamo ahubwo ariko atazi kwerekana amarangamutima ye. Kuba umukobwa agukunda ntibisobanuye ngo na we uhite umukunda. Genzura urebe niba na we umufitiye amarangamutima cyangwa se umukunda nk’ uko abikugaragariza.

Related posts