Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Musore: Ntuzabe umwana umukobwa muri kumwe nakugaragariza ibi bimenyetso! Dore ko bituma arara adasinziriye kubera gutekereza wowe…

Ntibikunze kubaho cyane kuba waganira n’ umukobwa akakwereka ko yakwihebeye ahubwo asa nk’ ubyirengagiza akajya abikwereka mu marenga no mu bikorwa bimwe na bimwe akora agakora uko ashoboye wowe ukabona ko ari ibintu bisanzwe ariko waba uzi gusesengura ugahita umenya aho bigana.

Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umukobwa agukunda bimwe byanatuma arara adasinziriye kubera gutekereza wowe.

1.Aseka n’ Ibidasekeje igihe uvuze ikintu muri kumwe: Ikizakubwira umukobwa wahengamye kubera wowe akenshi ahorana ibitwenge bya hato nahato iyo uvuze muri kumwe, akenshi aba abikora ngo umuhange ijisho cyangwa se ugire ikintu umubaza, aba ashaka ko mukomeza kuganira.

2.Aguhozaho ijisho iyo utari kumurrba, mwahuza amaso akareba hirya: Umukobwa ugukunda cyane ntahwema kuguhozaho ijisho iyo muri mu gace kamwe ndetse iyo ubimenye ukamureba na we ahita areba hirya akakwereka ko atari wowe yari ari kureba nyamara wakongera kureba ku ruhande imboni ye akayiguhanga.

3.Avugana n’ abandi ugasanga wowe arakwitarutsa: Umukobwa ugukunda akaba yarabuze aho yaguhera akenshi usanga agutinya, ibyo bituma yumva atakuvugisha igihe kinini ndetse waza kumuvugisha akakwitarutsa, usanga aba yifuza kuba yavugana na we gusa kubera ubwoba no kumva ko uri umuntu utandukanye n’ abandi bigatuma atakuvugisha cyane.

4.Abaza inshuti zawe za hafi byinshi bigendanye n’ ubuzima bwawe: Umukobwa ugukunda ku rwego rwo hejuru aba yumva yamenya byinshi bikwerekeye ho rimwe na rimwe akanabibaza inshuti zawe kubera ko wowe aba agutinya yumva kukuvugisha ari ukugera mu yindi Si cyangwa kuba mu kajuru gato. Aba yumva nabikwibariza ushobora kumutahura nyamara aba ashaka kuguma kubihisha.

5.Ashobora kujya akuratira inshuti ze avuga ukuntu uri umuhungu w’ igitangaza: Umukobwa wagupfiriye ahora atekereza ko uri umuhungu utandukanye n’ abandi mu buryo bwose , bituma kugutekereza no kuba yahamana uko agutekereza mu mutima we bimurenga agatangira kujya yumva wahora mu buganiro bye n’ abandi. Ibi rero bituma iyo atangiye kuganira n’ inshuti ze mu buganiro bye wiganza cyane akajya akugarukaho buri kanya ndetse n’ iyo baba bari mu bindi biganiro.

6.Iyo muri kumwe ntabwo avuga menshi: Iyo uri kumwe n’ umukobwa ugukunda akenshi amagambo aba make ahubwo agakora ibikwereka ko hari ukuntu kudasanzwe aba akwiyumvamo, agerageza kuvuga iyo hari icyo umubajije ndetse yanagusubiza akirebeshwa ku ruhande n’ amasoni menshi.

Related posts