Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Muri Congo ibintu birushijeho kuba bibi cyane. abanye-congo bamaganiye kure MONUSCO batwika n’amadarapo yayo. soma inkuru irambuye!

Muntambara imaze iminsi ihuza abaerwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta FARDC ariko ingabo za leta zikaza gutsindwa iyintambara,byababaje cyane abanye Congo ndetse babanje no kujya bishyiramo abanyarwanda ko aribo baba batera inkunga aba barwanyi ba M23 ariko kurubu basa nabamaze guhindukiriza umujinya wabo kungabo za MONUSCO zisanzwe zicunga umutekano muri ikigihugu.

Kugicamunsi cyo kuri iki cyumweru, nibwo benshi mubanye-Congo biraye mumihanda bafite indangurura majwi ndetse ari benshi vyane banafite amadarapo ya Monusco, nibwo batangiye kugenda bavuga ko MONUSCO ntacyo ibamariye ndetse batangira kugenda bavuga ko iyi Monusco yaba ifite icyo yungukira mubitero bya M23. uko umujinya warushagaho kuba mwinshi niko baje kugeza igihe batangira gutwika ya Madarapo ya Monusco ndetse bakajya basakuza cyane bavugako icyaba cyiza aruko ababasirikare ba MONUSCO bakwiriye gusohoka muri Congo ngo kuko kugeza ubu ntanyungu nimwe abaturage bababonamo.

Usibye kuba abantu bose babonye ibyo aba baturage bakoze babanenze bivuye inyuma, kugeza ubu ntakintu na kimwe leta yari yatangaza kuri ibi bikorwa by’imigarambyo byabaye ariko kandi n’abaturage batangaje ko badafite gahunda yo kuba bahagarika iyimyigaragambyo ngo kabone niyo byagenda gute, ngo icyo bakeneye nuko ababasirikare ba MONUSCO bakora icyabaza nye aricyo gucunga umutekano w’abanye-Congo mugihe abaturage ngo babona aba basirikare bakomeje kurebera ibiri kubera muduce twa Bunagana na Rutshuru twamaze kwigarurirwa na M23.

Related posts