Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Muraburirwa! Dore ingaruka uzahura nazo niba ukunze kwambara imyenda iguhambiriye, urarye uri menge kuko kakubayeho

 

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali imyenda ihambiriye cyane iharawe na benshi. Mu rubyiruko rw’iki gihe benshi amapantalo bakunze kwita amacupa, kola(collants), udupira duhambiriye (utu body). Hari ababerwa n’iyi myenda ku buryo budasubirwaho ariko hari n’abandi itabera bakayihambiraho kandi ishobora no kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Hari n’ abambara imyenda ihambiriye kubera kwigana no kugendana n’ibigezweho. Abenshi muribo bikanyaga mu dupantalo duto bajya kutuvanamo bikagombera ubufasha bw’abaturanyi…Uretse kuba imyenda ihambiriyre itabera bamwe;burya ishobora no gushyira  ubuzima bw’uyambaye mu kaga.Ibi ni ibintu 7 bibi bishobora kugera ku muntu wambara imyenda  imuhambiriye cyane:

Uburyaryate: Abantu bambara amapantalo abegereye cyane bashobora  kugira ikibazo mu bwonko (meralgia parestthetica) gituma bumva utuntu tubajombagura ku matako kandi mu by’ukuri ntatwo. Ibi umuntu yabyirinda atambara amapantaro amufatiriye mu gihe agiye mu rugendo rurerure .

Ubwandu bw’udukoko mu gitsina : Mu gihe umugore yambaye imyenda imwegereye cyane ,bimwe mu bice by’ibanga bye biganzwa n’ubushyuhe ndetse n’ubuhehere buturutse ku byuya. Ibi bituma tumwe mu dukoko twororokeramo bigatera ubwandu mu gitsina.Nyiri ubu bwandu abimenya igihe yumva uburyaryate butuma yishimagura mu myanya ndangagitsina ye. Mu rwego rwo kwirinda ubu bwandu  ni ngombwa  kutambara amapantalo afatiriye by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi. Ni byiza kandi kwambara  ibituma akayaga kinjira mu bice byose bitwikiriwe by’umubiri.

Uburibwe mu mugongo: Imyenda ifatiriye ishobora gutuma umubiri ufungana mu rukenyerero bigatera kuribwa    mu mugongo . Biba byiza kwambara amapantaro akwiriye uyambaye mu nda.

Kubura umwuka: Imwe mu mipira n’amakanzu afunganye ishobora gutuma imyanya y’ubuhumekero idakora neza bikaba byanakurizamo kubura umwuka. Imyenda ifite ikora rito nayo yatuma uyambaye abura umwuka mu gihe cyo kuyiyambura.Amwe mu makanzu y’abageni ashobora kubatera kubura umwuka mu gihe batabanje kugenzura neza ko abakwiriye.

Ikirungurira: Imyenda ifatiye ku gifu ishobora gutuma imisemburo yagenewe gusya ibiribwa igaruka mu muhogo bigatera ikirungurira . Ibi bigaragazwa no kumva ubushye  mu gifu no mu muhogo bivanze no kumva ubusharire mu kanwa.Kubyirinda  ni ukurya bike ndetse no kutikanyagisha umukandara .

Kurwara umutwe no kutareba neza:Amashati afite ikora rito cyane n’amakaruvati ahambiriye cyane bigabanya umuvuduko w’amaraso mu bwonko no mu mutwe muri rusange.Ibi umuntu abibwirwa no kurwara umutwe kuzungera no kubona ibicyezicyezi.

Related posts