Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mukura Victory Sports yatsinze Bugesera FC iha gasopo abayitegaga iminsi

Kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ikipe ya Mukura Victory Sports yahatsindiye Bugesera FC Ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino watangiye isaa 15h00, amakipe yombi atangira akina neza cyane ko yombi yari yakaniye ashaka gucyura amanota 3. Bugesera niyo yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 37′ ku gitego kinjijwe na Elijah kuri penaliti, ni nyuma yikosa Umuzamu wa Mukura Sebwato yakoreye Girbert.

Mukura Victory Sports ntiyahise icika intege yakomeje kwataka ku munota wa 41′ yabonye koroneri maze umukinyi Muvandimwe JMV ayitera neza isanga Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Guinea ashyiraho umutwe maze umuzamu wa Bugesera atoragura umupira mu nshundura.

Igice cyane mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1. Bavuye kuruhuka amakipe yagarutse asatirana buri kipe ishaka igitego cya 2 gusa Mukura Victory Sports igakomeza kurusha Bugesera FC.

Mu minota ya nyuma y’umukino Mukura Victory Sports yahererekanyije umupira neza iwima Bugesera FC, maze Bukuru Christophe wari winjiye mu kibuga asimbuye acomekera Emmanuel nawe winjiye mu kibuga asimbuye umupira mwiza yisanga asigaranye n’umuzamu ahita amutsinda igitego cya 2 ku munota wa 90′.

Umukino wahise urangira Mukura Victory Sports ikoreye amahindura kuri Bugesera FC. Ikindi kitavuzweho rumwe ni Penaliti yimwe ikipe ya Mukura Victory Sports.

Nyuma y’uyu mukino Mukura Victory Sports yahise ifata umwanya wa 6 n’amanota 12, naho Bugesera yasigaye ku mwanya wa 9 n’amanota 8 kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Mbere y’uko uyu mukino uba hari bimwe mu bitangazamakuru byari byatangiye kuvuga ko muri Mukura Victory Sports Harimo umwuka mubi gusa kapiteni w’iyi kipe Ngirimana Alex yatubwiye ko ari ibihuha ndetse bo bagomba kwigaragariza muKibuga.

Related posts