Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mukunzi Yannick wakoreye amateka ahambaye muri Rayon Sports na APR FC yahishuye iyo yifuriza gutwara igikombe cya shampiyona

Umukinnyi w’igihangange ukina ku Mugabane w’i Burayi mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya gatatu muri Sweden witwa Mukunzi Yannick yifurije kapiteni Rwatubyaye Abdul kuzatwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere bahanganiye na APR FC na Kiyovu Sports.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Mukunzi Yannick yagiranye ikiganiro na Rwatubyaye Abdul kuri video call maze yifuriza iyi kipe kuzatwara igikombe kuko bamaze igihe kinini batagitwara.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports waduhaye amakuru yatabwiye ko Mukunzi Yannick yababwiye gukomeza gushyira hamwe kugira ngo bazagere ku ntego zo gutwara igikombe cya shampiyona.

Mukunzi Yannick yagiriye ibihe byiza muri APR FC yazamukiyemo akayikoreramo amateka atazibagirana mu myaka irenga itandatu, ndetse no muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza ku buryo aya makipe yombi amufata nk’umunyabigwi wabo.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gukubana na APR FC na Kiyovu Sports mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse n’Igikombe cy’Amahoro, buri kipe ikaba ifite amahirwe yo kwegukana kimwe muri ibi bikombe cyangwa byombi.

Related posts