Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Uko byagenze kugira ngo umugore n’ umwana we bice uwabahahiraga

 

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru ibabaje y’ umugore wishe umugabo we afatanyije n’ umwana we w’ imyaka 15 y’ amavuko.

Ni nyakwigendera witwaga Dushimiyimana André, yishwe n’ umugore witwa Mukarusagara Mwamini w’ imyaka 38 y’ amavuko.

Iyi nkuru iteye agahinda yebereye mu Mudugudu wa Gasovu, mu Kagari ka Nyarunyinya mu Murenge wa Cyeza muri kano Karere ka Muhanga.

Ndayisenga Placide Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyeza yemeje aya makuru avuga ko uyu muryango wahoranaga amakimbirane ashingiye ku businzi.

Gitifu Ndayisenga yavuze ko uyu nyakwigendera Dushimiyimana yajyaga akeka ko umugore we amuca inyuma kuko yatahaga mu rugo mu masaha y’ ijoro ,akahagera yasinze kandi bikavugwa ko yabaga ari kumwe n’ abandi bagabo

Uyu muyobozi avuga ko mu ijoro ryakeye Mukarusagara yarwanye n’ umugabo we amukubita ikintu mu mutwe afatanyije n’ umuhungu wabo w’ imyaka15 y’ amavuko ,witwa Cyiza André.

Icyo gihe ibyo bikiba irondo ryatabaye risanga Dushimiyimana yazahaye cyane kuko yasaga n’ uwapfuye.

Uyu muyobozi avuga ko bahamagaje Ambulance imujyana ku Bitaro bya Kabgayi gusa yahageze yashizemo umwuka.Yakomeje avuga ko amakuru bahawe yavugaga ko Mukarusagara yari yageze mu rugo yasinze ,ariko agahamya ko hari na raporo y’ amakimbirane bari bafitanye ndetse bagiriye inama Nyakwigendera yo gutanga ikirego kuri RIB ya Muhanga. Uwo Mwana wabo w’ Umuhungu Cyiza wafatanije na Nyina kwica se ,yabaga ari ku ruhande rwa Mama we ahubwo bagashinja nyakwigendera ko arenganya umugore we.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera ubu bawukuye mu buruhukiro bw’ ibitaro bya Kabgayi kugira ngo ushyingurwe. Abakekwaho kwica nyakwigendera bari mu maboko ya RIB ,Sitasiyo ya Muhaga.

Related posts