Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Bahangayikishijwe n’ikigo cy’ishuri gishaje,cyateza impanuka abanyeshuri

 

Mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Muhanga, mu kagari ka Nyamirama, hari ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Rutaka, bahangayikishijwe n’uburyo abana babo biga mu mashuri ashaje, ngo iyo imvura iguye baravirwa bakajya kugama mu baturanyi baturiye aho hafi, dore ko ayo mashuri y’ubakishije amategura.

Ni ibintu aba babyeyi bavuga ko ari imbogamizi ku bana babo, kuko ngo batanatsinda neza, bitewe n’izi nyubako z’iri shuri, ibyo baheraho basaba ko ryavugururwa.

Umwe mubaganiriye na Kglnews yagize ati” Abana bacu baranyajyirwa ntabwo aya mashuri asakaye rwose, arava umuyaga iyo uje urakubita abana bakajya kugama mu baturage, turasaba ubuyobozi ko bwahindura isakaro abana bakareka kujya kugama mubaturanyi”.

Undi nawe yagize ati” Ubu abanyeshuri ntabwo batsinda neza kubera amashuri atubatse neza. Nk’ababyeyi tuharerera turasaba ko amashuri yakubakwa, bagahindura isakaro bagashiraho amabati”.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rutaka Nkunzabagabo Justin, avuga ko ikibazo gihari ari amategura ,ngo ubuyobozi bwabemereye kuzabasakarira.

Yagize ati” Akenshi iyo umuyaga waje usanga amategura agira ikibazo, kandi iyo ugereranije muri iki gihe, ntabwo amategura akigezweho. Ariko mu nama y’uburezi ku murenge twari twakivuzeho, babyandikira akarere ko bagomba kudukorera ubuvugizi tukubakirwa amashuri meza natwe”.

Umuyobozi w’umurenge wa Muhanga, NTEZIYAREMYE JERME, avuga ko iki kibazo cy’amashuri kizakemuka, ko muri gahunda ihari yo kuvugurura amashuri ko n’iki kigo kirimo.

Yagize ati” Ntabwo ari ryo ryonyine, hari nayandi cyane cyane yubatswe kera yose yubakishije amategura, naryo rero riri murayo. Amabati ntagahunda ihari yavuba, ariko Leta uko igenda isimbuza ibyumba by’amashuri yubakisha amabati, ntabwo bubakisha amategura.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gihe batarubakirwa ayo mashuri agezweho bakomeza kubungabunga ayo bafite kugira ngo abanyeshuri bige neza.

Ati” twe icyo dukora ni ukuyabungabunga, iyo nk’itegura rivuyeho duhamagara umufundi akarisubizaho ako kanya, hari uburyo babikora bagashiraho sima rigafata rigakomera, tukaba twifashisha ayo ngayo mu gihe batarasimbuza”.

Abaturage barerera muri irishuri barasaba ko hakubakwa amashuri meza ajyanye n’igihe, mugihe iri shuri ryubatswe mu mwaka 1959 risanwa mu 2008, icyo gihe hubatswe ibyumba 9 ubu rifite ibyumba 11 gusa inyubako zose ziri shuri zisakajwe n’amategura.

Related posts