Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Mugore na we mugabo ibi byose birabareba:Dore icyo urubuto rwa Watermelon, rwafasha ku mubiri wawe, Burya disi rufite akamaro gakomeye kuri twese!!!

Urubuto rwa Watermelon ni rumwe mu mbuto zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi rukaba rufite akamaro karimo kuvura uburemba ku bagabo no kongera amavangingo ku bagore , si ibyo gusa kuko rwongera amazi mu mubiri , ruganatanga intungamubiri nkenerwa mu mikorere y’umubiri .

Ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko watermelon ari urubuto rutabamo ibunure  ( fats ) ahubwo rukaba rubonekamo amazi ku kigero cya 92% na vitamini z’amoko atandukanye ndetse n’ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant .

Mu rubuto rwa Watermelon dusangamo intungamubiri zikurikira 

Vitamini A 

Vitamini C

Vitamini zo mu bwoko bwa B zirimo B3.B4 na B5

Umunyungugu wa potasiyumu

Umunyungugu wa Fosifore 

Umunyungugu wa manyeziyumu

Umunyungugu wa sodiyumu

Umunyungugu wa zinc 

Umunyungugu wa manganeze

Umunyungugu wa karisiyumu

Mu rubuto rwa Watermelon dusangamo kandi ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant cyane cyane nk’icyitwa lycopene nibindi …

*_Dore akamaro ku rubuto rwa Watermelonku mubiri wa muntu 

Watermelon ifite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya Prostate 

Mu rubuto rwa Waterelon dusangamo ikinyabutabire cya Antioxidant kizwi nka Lycopene , ubushakashatsi bwakorewe kuri iki kinyabutabire bugaragaza ko kigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya prostate ku bagabo ndetse kikanangabanya ibyago byo kwibasirwa na indwara z’umutima .

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2011 bukaza gutangazwa mu kinyamakuru cya Journal of Food composition and Analysis bwagaragaje ko Lycopene iboneka uri watermelon yeze neza gusa .

2.Kuganya umuvuduko w’amaraso ukabije 

Muri Watermelon dusangamo Amino acid izwi nka Citrulline , iyi ikaba igira uruhare mu gufasha umubiri gushyira ku kigero cyiza umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ubushakashatsi bwakzowe mu mwaka wa 2009 ,bukaza gutangazwa mu kinyamakuru cya Journal of Clinical Experimental Pharmacology and Physiology buvuga ko Citrulline ituma umubiri ukora ikinyabutabire cya Nitrous oxide arinacyo kigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije .

3.Kunoza igogora no gutuma rigenda neza 

Mu rubuto rwa Waterelon dusangamo ibyitwa fibre ndetse tugasangamo n’amazi ku kigero kinini cyane ibi bikaba bifasha umubiri mu kunoza igogora no gutuma rigenda neza cyane .

4.Gutuma amaso abona neza 

Mu rubuto rwa Watermelon dusangamo Vitamini A ku kigero kinini , iyi vitamini ni ingenzi u gutuma amaso abona neza no kurinda ko amaso ya kwangirika no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’ubusaza zifata amaso.

5.Kurinda umwuma 

Watermelon igizwe n’amazi ku kigero kinini , ibi bituma iba urubuto rwiza rurinda uwaruriye inyota , tukamurinda umwuma kandi rugaha umubiri amazi ahagije .

6.Gutera imikorere myiza y’umutima 

Ikinyabutabire cya lycopene dusanga muri watermelon ni kimwe mu bitera imikorere myiza y’umutima , kikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Nanone imyunyungugu nka Potasiyumu na manyeziyumu nabyo ni bimwe mu bitera imikorere myiza y’umutima 

7.Kurinda uruhu no gutuma rumera neza 

Kurya watermelon bituma uruhu rwawe rumera neza , rukagira itoto kandi nturwumagare , ibi bigaterwa na Vitamini  C ituma uruhu rurema collagen arinayo ituma rworoha kandi rukagira itoto.

Nanone Vitamini A nayo dusanga muri watermelon ifasha uubiri mu gusana uturemangingo tw’uruhu no kurinda ko uruhu rushobora kumagara .

  • Akamaro k’urubuto rwa Watermelon ku mugore utwite 

Burya urubuto rwa   Watermelon ni rwiza ku mugore utwite aho Rugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya Preeclampsia ifata abagore batwite ikarangwa n’umuvuduko w’amaraso ukabije

Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’ingaruka zishobora guterwa no kubyara 

Kumuha amazi ahagije ndetse n’intungamubiri z’ingenzi ku buzima bwe n’ubw’umwana uri mu nda 

Kugabanya no kuvura impinduka ziterwa no gutwita 

Kuvura indwara y’impatwe no kuyimurinda 

kumurinda ikirungurira 

nibindi …

  • Akamaro ka Watermelon ku bagabo 

Urubuto rwa Watermelon rugira akamro kihariye ku mugabo karimo 

Kumuvura ikibazo cyo kurangiza vuba 

Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya prostate 

kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije 

Related posts