Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Mubyeyi ibibintu 6 ntiwemerewe kubigaburira umwana niba ari munsi y’umwaka ariko icya 6 ucyitondere cyane

Tumerenyereye ko umwana atangira guhabwa impfashabere iyo byibuza yujuje iminsi 180 atunzwe n’ibere gusa ntakindi kintu avangiwemo. nukuvuga amezi 6 yo konka gusa ntakindi kintu. uyumunsi rero twabateguriye ibintu bigera kuri 6 umubyeyi atemerewe kuba yaha umwana uri munsi y’umwaka kuko bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye cyane zirimo no kuba yazahazwa n’indwara zidakira. ariko nyuma yo gusoma iyinkuru uraza kumenya ibizira nkuko byegeranijwe n’inzobere mumirire Nutritionist Leah (0782188270) maze nawe ubirinde umwana wawe. ibintu bitandatu bikurikirana gutya?:

1.Kirazira kikanaziririzwa guha umwana uri munsi y’umwaka 1 ubuki: Kirazira kandi kikaziririzwa kuba waha umwana wawe uri munsi y’umwaka umwe ubuki kuko ubu buki bumugiraho ingaruka ikomeye kuko buzamura cyane igipimo cy’isukari mumubiri we. usibye kandi ibyo , ubuki bushobora gutera umwana kuba yaribwa munda, kuba yacira inkonda ndetse ashobora no kurwara indwara yo gucibwamo kubera ubuki. rero kirazira kikaziririzwa kubuha umwana utari wageza umwaka.

2.Kirazira guha umwana amata y’inka: Ubusanzwe twese turabiziko amata ari kimwe mubiribwa byuje intungamubiri kurwego rwo hejuru ndetse amata arimo bimwe mubyo umubiri ukenera nk’imyunyu ngugu, ibitera imbara ndetse n’amasukari atandukanye ariko k’umwana utaruzuza umwaka igifu cye ndetse n’igogora rye biba bitarakura usanga izo ntungamubiri ziremereye kurenza ubushobozi umubiri we uba ufite wo kuba wazitunganya. bityo nibwo bigenda bimugiraho ingaruka zitandukanye nko kuba yarwara ibibyimba.

3. Kirazira guha umwana Umutobe w’imbuto: Ubusanzwe twese turabizi ko imbuto ari nziza kumubiri w’umuntu nkuko tubikesha impuguke mumirire Nutritionist Leah avuga ko guha umwana imbuto nkuko ziri aribyo bigira akamaro kuruta kumuha umutobe w’imbuto kuko ngo burigihe iyo uri gukora umutobe w’imbuto usanga abantu bongeramo amazi bityo intungamubiri umwana yagombaga kuvana muri wamutobe ugasanga ziragabanutse ahubwo umwana yinywereye amazi . rero nibyiza kumuha imbuto uko ziri kuruta kumuha umutobe wazo kuko ntakintu kinini bimumarira kandi twese tuziko akamaro k’imbuto mumubiri bituma umwana atarwaragurika.

4.Kirazira guha umwana uri munsi y’umwaka amagi Mabisi: ubusanzwe mu igi ribisi usanga hari amabacterie ashobora kuba yagirira nabi umwana kuberako riba ritahiye ngo yamabacterie apfe.

5. Kirazira guha umwana uri munsi y’umwaka ikawa : Ubusanzwe mu ikawa habamo ikinyabutabire kitwa Cafeine kandi sicyiza kumwana kuko bishobora kuba byamutera umuvuduko w’amaraso ndetse bikanatuma uyumwana ashobora kutagira ibitotsi uko bikwiriye.

6. Kirazira guha umwana Chocolate: impamvu twakubwiye ko icya6 gikomeye cyane nuko akenshi usanga ababyeyi benshi cyane baha umwana ama chocolate kandi mubyukuri atari meza kumwana uri munsi y’u Mwaka. Ubusanzwe Chocolate zikungahe cg se zikoze muruvange rw’amasukari menshi. ibi rero bigira uruhare muburyo amaraso atembera mumubiriw’umwana ndetse bikaba bishobora kuzamura umuvuduko w’amaraso. usibye ibyo kandi, kubera yamasukari akoze Chocolate niyo agira uruhare mukwangiza amenyo y’umwana kandi mubyukuri sibyiza

Impamvu rero twagarutse kuri ibi nukugirango tubafashe tubabwire uko mwarinda abana banyu kuba bazahura n’ibibazo byo kuba barwara indwara zitandukanye ndetse mugihe mwabasha kuba mwabyirinze abana banyu bakaba bazagira ubuzima buzira umuze ndetse u Rwanda rwejo rugatengamara byose tubikesha mwebwe dukunda akaba arinayompamvu twabageneye ibi byose ngo mubisome maze bibafashe.

Related posts