Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu Rwanda hiriwe havugwa iki mu mikino?Amakuru yingenzi  yiriwe avugwa mu mikino iwacu.

Bakunzi ba kglnews kuri uyu wa mbere taliki ya 25 nyakanga 2022 hano mu Rwanda hiriwe amakuru atandukanye ajyanye n’imikino,mu kubakusanyiriza aya makuru , umunyamakuru wa kglnews Updater uzwi nka Jazzo Christian yabazengurukiye imbuga nkoranya mbaga maze abahitiramo amakuru yaranze akurikira:

Reka duhere k’umwana ukiri muto wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, Karekezi Dylan watunguye benshi bitewe n’impano yagaragaje mu misifurire,

Uyu mwana ni we waciye impaka ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya “CAF African Schools Championship 2022” mu bakobwa.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022 nibwo hasojwe iri rushanwa mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 15 mu bahungu n’abakobwa, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” rifatanyije n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri “FRSS” ku nkunga y’impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”.

Ryatangiye muri Werurwe 2022 rikaba ryarabereye mu gihugu hose aho amakipe 214 y’abakobwa na 231 y’abahungu ari yo yitabiriye, yasojwe ku munsi w’ejo i Rubavu.

Kimwe mu byatunguye benshi ni impano y’umwaka ukiri muto w’imyaka 11 wiga kuri GS Muhato, Karekezi Dylan yagaragaje mu misifurire.

Indi nkuru yiriwe ivugwa ni umutoza mushya wa kiyovu sports ukomeje kuvugwa ko ashobora kuyisinyira kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 nyakanga 2022.

Nkuko bikomeje kuvugwa hari amakuru avuga ko Kiyovu Sports yamaze kubona umutoza mushya w’umukongomani ariko ubu mu Bubiligi, yitwa  Alain ANDRÉ-LANDEUT.

Uyu mutoza afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru kuko Yatoje amakipe atandukanye arimo DCMP yo muri DRC NA BEREKUM CHELSEA yo muri Ghana .

Biteganyijwe ko Alain ANDRÉ-LANDEUT agera mu Rwanda mu masaha 48h aturutse mu Bubiligi  aje gusinya amasezerano  y’imyaka Itatu(3) muri Kiyovu Sports.

Bakunzi ba kgl news indi nkuru yiriwe ivugwa cyane ni ijyanye na myugariro Munezero Fiston wakiniye amakipe akomeye hafi ya yose mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu,wagaragaye mu masengesho aho yatakambiye Imana ayisaba ko yamufasha agasubira mu kazi akabona ikipe akongera guconga ruhago.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi amaze umwaka urenga adakina, ni nyuma yo kubura ikipe ibintu avuga ko byatewe n’abangije izina rye.

Aheruka gukinira Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2020-21 ariko ntiyarangije uyu umwaka w’imikino kuko yaje kwirukanwa n’umutoza Ndayiragije Etienne watozaga iyo kipe, ni nyuma y’uko yari amubajije impamvu atamukinisha undi ntabyishimire.

Munezero Fiston mu Kwakira 2021 yasinyiye Etoile del’Est amasezerano y’imyaka 2 ariko mu buryo butunguranye yaje gusesa amasezerano ye adakinnye,Umwaka w’imikino wa 2021-22 akaba yarawumaze nta kipe akinira.

Ntitwasoza tutagarutse kuri myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wateye umugongo amakipe nka rayon sports na Sc kiyovu  agahitamo kwerekeza muri as Kigali nkuko byiriwe bivugwa.

Myugariro rwatubyaye Abdul ukirutse imvune yari yagize ubwo yari mw’ikipe ya FC Shkupi FC yo muri Macedonia y’amajyaruguru, akaba atazakomezanya nayo yahisemo kugaruka gukina mu Rwanda.

Rwatubyaye umaze iminsi mu biganiro n’amakipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali yamaze guhitamo aho azakina umwaka utaha w’imikino.

Amakuru kglnews yamenye ni uko Rwatubyaye Abdul yamaze gutera umugongo amakipe arimo rayon sports na kiyovu sports aho yamaze gufata umwanzuro ko azakinira AS Kigali mu gihe kingana n’umwaka umwe ,byaba ngombwa akongera amasezerano mu gihe nta kipe yaba abonye ku mugabane w’i Burayi.

Related posts