Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa cricket mu cyiciro cy’abagore. “Kwibuka women’s T20I tournament 2022”.

irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa cricket mu cyiciro cy’abagore.

Uyu wakane tariki 09 Kamena 20222, hatangira irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa cricket mu cyiciro cy’abagore mu rwego rwo kwibuka abari n’abategarugori mu muryango wa siporo bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hateganyijwe kuzakina ama ekipe umunane ariyo: Botswana, Brazil, Germany, kenya, Nigeria, Rwanda, Tanzania ndetse na Uganda. Iri rushanwa rizakinwa mu buryo bwa round-robin, biteganijwe ko umukino wa nyuma uzaba ku ya 18 Kamena. Umukino ubanza w’aya marushanwa uzatangirira ku Abagore b’u Rwanda bakina naba Uganda kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket ya Gahanga mu Rwanda.

Abagore bo mu Rwanda bashoboye gutsinda imikino ibiri kuri ine mu cyiciro cya shampiyona umwaka ushize. Batsinzwe na Kenya mu mukino wa kimwe cya kabiri kirangiza bahura na Nigeria mu mukino wo kwishyura wa gatatu. Bagaragaje imikino myiza barangiza kumwanya wa gatatu.

Uganda yavuye mu marushanwa aheruka kubera ikibazo cya Covid-19 mu nkambi yabo. Batsinze irushanwa inshuro ebyiri kugeza ubu, bazareba uko bitwara neza ku nshuro ya munani irushanwa ryo Kwibuka ry’abagore T20.

Related posts