Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Mu Rwanda habaye ibidasanzwe! Batatu bambere basimburijwe impyiko, abafite izishaje bamwenyuye

 

Nk’uko Itangazo rya MINISANTE ryagiye ahagaragara kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, rigaragaza ko iki gikorwa cyo gusimbuza impyiko cyakozwe n’abaganga bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ku bufatanye n’itsinda ry’abaganga baturutse muri Amerika.

Abarwayi batatu babashije kubagwa neza impyiko zabo zari zirwaye, zisimbuza izindi bahawe n’abagiraneza. Iyi Minisiteri ivuga ko iyi gahunda yatangiye izakomeza gukorerwa muri ibi bitaro ku bufatanye n’iri tsinda ry’abaganga baturutse muri Amerika, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Nyuma y’iyo myaka, iki gikorwa kizakomeza kujya gikorwa n’inzobere z’abaganga bo mu Rwanda, bazaba bamaze kugira ubunararibonye buhagije bwo kugikora neza.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Rwanda kandi, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’Ubuganga n’iby’Imiti, bitanga amasomo y’igihe gito ku banyeshuri barusha abandi mu gashami k’ubuvuzi bw’impyiko no kuzisimbuza, mu rwego rwo kongera inzobere muri ubwo buvuzi.

Kuva mu myaka irenga 67 ishize, habarwa ko abarwaye impyiko mu Rwanda bagiye kuzisimbuza hanze y’Igihugu, byatawaye nibura akabakaba miliyoni 900 z’Amanyarwanda.

Reba Inkuru mu mashusho

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bisanzwe bibarizwamo inzobere zivura indwara zinyuranye, hagamijwe gutanga ubuvuzi buri ku rwego rw’akarere n’Isi muri rusange.

Ibi bitaro Kandi bifite ibikoresho bigezweho n’ikoranabuhanga ribifasha gutanga ubuvuzi bw’inzobere bunyuranye, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza y’ababigana. Ubuyobozi bwabyo bushima imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Related posts