Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

“Mu mahanga yose nta wantura umutwaro, uretse wowe Mana” – Amwe mu magambo y’indirimbo ‘Ndagarutse’

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Irumva Kabayiza uzwi cyane nka ‘Irumva’, yasohoye indirimbo nshya yuje amagambo y’ihumure ry’uko Imana iruhura imitima y’abatereranwe n’abo bizeragaho ubufasha.

Indirimbo y’uyu muhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York, yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025.

Aganira na KGLNEWS, umuhanzi Irumva yayibwiye imvano y’inganzo y’iyi ndirimbo, avuga ko yayikomoye ku byamubayeho.

Ati “Nari maze igihe nsa n’uwishingikiriza ku bantu, ibyo nkeneye byose nkumva ko abanyegereye ndetse n’abavandimwe banjye bashobora kubikemura. Maze kubona ko muri abo bose niringiraga nta cyo bashoboye, ni bwo iyi ndirimbo yanjemo.”

Yakomeje agira ati “Naririmbaga ko imitwaro yari indemereye nasanze nta wundi uyifiteho ububasha, usibye Yesu Kristo, Umwami w’Isi n’Ijuru wapfuye akazuka, niko kuririmba ngo ‘Ndagarutse'”.

Nyuma y’amasaha make iyi ndirimbo igeze hanze, ikomeje kwishimirwa n’abatari bake, atari ku bw’amashusho meza ayigize gusa, ahubwo na none bitewe n’amagambo asubiza umubiri ubuyanja, ayirimo.

Amwe mu magambo yongera ukwizera kwa benshi mu bumva iyi ndirimbo ni ayagira ati “Nagenze amahanga yose nshakisha uwankiza, [ariko] nasanze nta n’umwe wabasha kuntura umutwaro undemereye. Mpungiye kuri wowe, wowe mugenga w’ibihe, utabasha gutererana uwuguhamagaye.”

Indirimbo Ndagarutse ya Irumva, yayobowe mu buryo bw’amashusho na Musinga, mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Yves. Iri ku muyoboro wa YouTube wa Irumva Official.

Uyu muhanzi w’impano y’ijwi ritangaje akoresha mu gusingiza Rurema warimuhanganye, yasezeranyije abakunzi be ko muri uyu mwaka azarushaho kubaha indirimbo nyinshi zihumure, muri ibi bihe byo mu minsi ya nyuma, aho Isi igenda irushaho kuba mbi, mbere y’uko Umwami Kristo agaruka gutwara abamubereye indahemuka.

Umva hano indirimbo nshya ya Irumva yise ” NDAGARUTSE”

Related posts