Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu magambo aryana mu matwi rutahizamu Essomba Onana yongeye gukoroga ubuyobozi bwa Rayon Sports ku buryo bukomeye

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana akomeje kwanga gukora imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports bitewe n’uko atari yahabwa umushahara w’ukwezi gushize kwa Gashyantare 2023.

Uyu rutahizamu Mpuzamahanga ni kenshi yagiye agirana ibibazo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bitewe no kutamuhembera igihe.

Hashize icyumweru kirenga Essomba Leandre Willy Onana na Raphael Osaluwe Olise banze gukora imyitozo kuko batari bahembwa, kuri ubu ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bukomeje kubatakambira ngo bagaruke mu kazi.

Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yari yasabye Essomba Leandre Willy Onana na Raphael Osaluwe Olise kugaruka mu myitozo ariko bamukurira inzira ku murima bamubwira ko batazigera baza mu gihe batari bahembwa.

Kugeza ubu Rayon Sports iri kurwana no kubona amafaranga yo guhemba abakinnyi kugira ngo abakinnyi basubirane imbaraga nyinshi zo guhanganira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Related posts