Urukundo rwubakira ku gukundana no kwizerana gusa na none hakabamo gufata umwanzuro wo kutazahemukirana. Mu gihe wowe mukobwa uri mu rukundo n’umusore ukamubonaho ibyo tugiye kugarukaho ntukamuve iruhande.Mukobwa, tegereza uko waba ubayeho mu rukundo, uramutse ukundana n’umusore ukwitaho, agashyigikira inzozi zawe zose, agaterwa ishema n’uko umuri iruhande , ndetse akishimira buri gihe muri kumwe.Buri mukobwa rero aba yifuza umusore mwiza , ufite byinshi yujuje bitewe n’ibyo yabonye ku babyeyi be, ku nshuti ze cyangwa ibyo yahoze arota kuva akiri umwana.
Niyo yababaye arakuvugisha: Umusore ukuvugisha no mu gihe yagize agahinda, wanamusaba imbabazi agahita aziguha. Uwo ni we we.
Niyo udahari arakubaha: Umusore uzakubahisha mu nshuti zawe no mu ze kabone n’ubwo waba udahari, uwo ni we wawe ukwiriye kumugumaho.Uburyo akubaha kandi bijyana n’imico ye kuko na yo ikubaha.
Atuma utekana mu marangamutima: Burya kubona umusore utajarajara mu marangamutima ni umugisha, niba uwo muri kumwe atuma utekana, menya ko uri umunyamugisha umukomereho.
Ntabwo akunda kugusezeranya ahubwo arakora cyane: Uwo musore ntabwo agaragazwa n’amagambo menshi ahubwo ibikorwa nibyo ashyira imbere ya byose.
Ni umusore uzi kwirengera buri kimwe yagize uruhare mu gihe abona abo bireba batereye iyo ndetse na we akagutera imbaraga mu buzima.
Ni umuntu mwiza no kubandi kandi agira ubuntu : Ayo ni amagambo agiye gusa ariko atandukanye. Uwo musore ntabwo ahemukira abandi kandi arafasha cyane mu gihe biri ngombwa.Ni umusore ufata urukundo nk’impano aho kuba nk’intambara hagati y’abo bombi.
