Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Mu gihe inka zikomeje kwicwa n’ibyorezo bakazitaba, hari abaturage batabikozwa.

Muri iki gihe mu Rwanda hakomeje kwiganza ikibazo cy’icyorezo kijya mu matungo cyane cyane inka n’ihene bigatuma zipfa, abaturage bashishikarizwa kutazirya kuko iyo ndwara ishobora kuva mu matungo ikajya no mu bantu.

Mu bice bimwe na bimwe by’igihugu hari abaturage bapfusha inka bagategekwa kuyitaba kuko biba byategetswe n’umuvuzi w’amatungo ushwinzwe kumenya icyayishe ndetse n’ikigomba gukorwa, ariko hari n’abandi bahitamo kuvunira ibiti mu matwi bakayirwa.

Ibi nibyo byabaye ku baturage batuye mu karere ka Ruhango aho umuturage witwa Nizeyimana Felix yagize ibyago agapfusha inka ye bikaba ngombwa ko ayitaba kugirango itaza kugira uwo yanduza, gusa mu gitondo bwakeye abaturage bamaze kuyitaburura kare.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru atangaza ko yakorewe ihohoterwa ndetse ari akarengane gakabije kuba yararuhiye inka bikarangira ntacyo ayikuyeho ahubwo abandi bakaba aribo bayirya ku buntu.

Felix Nizeyimana avugako kuyitaba yabitegetswe n’ubuyobozi bw’umurenge cyane cyane umuvuzi wamatungo muri ako karere ka Ruhango, ndetse atangaza ko ntakindi yari gukorwa usibye kumvira icyo abwiwe.

Nubwo bimeze gutya ariko ubuyobizi bw’akarere ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, barashishikariza Abanyarwanda kutarya inyama z’inka y’ipfishije kuko bashobora gukuramo indwara.

Related posts