Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu burakari bwinshi umutoza Haringingo Francis yatuye umujinya abakinnyi babiri b’ibihangange muri Rayon Sports abashinja ko ari bo batumye bakubitwa izakabwana na Police FC

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiwe na Police FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ku munota wa 15 nibwo Danny Usengimana yafunguye amazamu ku gitego yatsindiye mu rubuga rw’amahina nyuma yo gucenga Rwatubyaye Abdul ku mupira wari uje uturutse hejuru, ubundi aroba umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Ku munota wa 23 Paul Were ukomoka mu gihugu cya Kenya yishyuriye Rayon Sports ku mupira yinjiranye anyuze ibumoso, aroba umunyezamu Kwizera Janvier.

Ku munota wa 25 Police FC yahawe penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Mugisha Didier wari usigaranye n’umunyezamu Hakizimana Adolphe maze Hakizimana Muhadjiri atsindira Police FC igitego cya kabiri.

Ku munota wa 28 Musa Esenu yishyuriye Rayon Sports ku mupira yatsinze agonganye na Musa Omar nyuma yo kuva kuri Joackiam Ojera.

Aba bakinnyi bombi babanje kwitabwaho n’abaganga mbere y’uko umukino ukomeza.

Ku munota wa 83 Ntirushwa Aime yatsinze igitego cya gatatu cya Police FC ku mupira wahinduwe mu izamu na Mugisha Didier acitse Nkurunziza Felicien ku murongo.

Ku munota wa 92 Kayitaba Jean Bosco yatsinze igitego cya kane cya Police FC nyuma yo gucengera hamwe Ngendahimana n’umunyezamu Amani maze umukino urangira Police FC inyagiye Rayon Sports ibitego bine kuri bibiri.

Nyuma y’umukino ubwo bari bageze mu rwambariro umutoza Haringingo Francis Christian yatonganyije umuzamu Hakizimana Adolphe na Nkurunziza Felecien abashinja ko bitwaye nabi muri uyu mukino bigatuma ikipe itsindwa.

Police FC yahise igira amanota 39 nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 4-2 mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona waberaga i Muhanga.

Rayon Sports yo yakomeje kugira amanota 46 ku mwanya wa gatatu, irushwa atatu na APR FC ya mbere, yo izahura na Bugesera FC ku Cyumweru.

Ku mwanya wa kabiri hari Kiyovu Sports n’amanota 47, yo izakirwa na Espoir FC ku Cyumweru.

Related posts