Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Mr Ibu yavuye mu buzima

Kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024 nibwo humvikanye urupfu rw’umukinnyi wamamaye cyane muri sinema ya Nigeria, Nollywood, John Okafor uzwi cyane ku izina rya Mr Ibu, azize indwara y’umutima aguye mu bitaro bya Evercare Hospital aho yari arwariye.

Mr Ibu yitabye Imana afite imyaka 62 y’amavuko, akaba yaramaze igihe ahanganye n’uburwayi bwo kuvura kw’amaraso ku bice by’amaguru, byatumye mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize abaganga bafata umwanzuro wo kumuca akaguru.

Ni urupfu rwatangajwe na Emeka Rollas, Perezida w’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Sinema muri Nigeria. Abinyujije mu butumwa yageneye abakinnyi ba Sinema muri icyo gihugu, ndetse n’Abanya-Nigeria muri rusange.

Yagize ati “Ndabatangariza agahinda kenshi ko Mr Ibu yitabye Imana. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro.”

Mr Ibu apfuye yaratangiye umwaka wa 41 muri sinema akaba yaramaze gukina filime zirenga 200. muri filime zakunzwe yakinnye harimo iyo yamenyekanyemo cyane yitwa ‘Mr Ibu and His Son’, ari kumwe na Chinedu Ikedieze, Ibu in Prison’ n’izindi nyinshi.

Related posts