Hagamijwe kwigisha urubyiruko n’abakiri bato amateka yaranze igihugu no kureba uko batorezwa mu matorero mu mashuri,MINUBUMWE iri gusura amashuri yo hirya no hino mu gihugu aho mu karere ka Huye basuwe abiga mu ishuri ribanza rya Ikibondo ndetse na Groupe Official de Butare.
Abanyeshuri bavuga ko itorero ariho bavoma amateka yuzuye yaranze u Rwanda.
Abanyeshuri bo mu mwaka wa 3 kugera muwa 6 w’amashuri abanza mu ishuri rya APEC Ikibondo bagaragaza ko umwanya wahariwe itorero mu mashuri bawungukiramo ubumenyi ku mateka yaranze igihugu byumwihariko amateka yagejeje u Rwanda kuri Genocide yakorewe Abatutsi.
Aba banyeshuri bavuga ko ubusanzwe mu muryango batabwirwa amateka yose ariko ngo mu itorero ku ishuri bahamenyera aya mateka ku buryo burushijeho.
Iragaba Briane na Niyigwira Yannick Groire biga mu mwaka wa 6 bavuga ko mu itorero bahigira byinshi batigeze bamenyera mu miryango yabo
Iragaba ati”mu itorero turasabana ndetse tukahigira imyitwarire yarangaga abakurambere bacu ndetse nahamenyeye uko u Rwanda rwari rumeze mbere y’ubukoroni”
Niyogwira ati”nk’amateka ya Genocide yakorewe Abatutsi narayamenye kuko hano mu itorero bayatwigisha yose ntacyo basiga Kandi mu rugo ntibayambwiragaho yose.”
Abiga muri Groupe Official de Butare nabo bemeza ko guhurira hamwe mu itorero ndetse n’ibiganiro ku mateka ari umwanya wo kunguka ubumenyi bubafasha gusigasira ibyagezweho kuko ari irerero ryigisha amateka.
Gasana Pascal umukozi wa MINUBUMWE ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero avuga ko ibikorwa by’itorero mu mushuri
bigamije kureba niba abana bahabwa ibiganiro byose uko byagenwe hagamijwe kubafasha kumenya amateka uko yagiye akurikirana.
Gasana ati”mu itorero niho hatitezwaga amateka y’u Rwanda,niho hatitezwaga kuba intwari,niho hatorezwaga gukunda igihugu,niho hatorezwaga kuba umwe niho hatorezwaga kuyobora,aba bana rero nubwo bakiri bato,mu itorero bigiramo kuyoborwa no kuyobora bityo hano bahigira kuvuga neza na yamateka bakamemya ko abanyarwanda bari umwe nubwo abakoroni baje bakaducamo kabiri.”
Gahunda yo gusura amashuri iri kubera mu bigo by’amashuri kuva ku mashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye.
Biteganijwe ko muri buri karere hazasurwa amashuri 2.
Mu karere ka Huye hasuwe ishuri ribanza APEC Ikibondo ndetse na Group Official de Butare indatwa n’inkesha.
Ku rwego rw’igihugu hazasurwa amashuri 60 yatoranijwe afite itorero rikora neza kurusha ayandi.
Francois Nshimiyimana/ KGLNWS