Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Mininisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko u Rwanda ruri muri gahunda zo kubungabunga ubuzima.

 

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana yatangaje ko minisiteri ayoboye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bari gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye irimo no kugira ibitaro 10 ibyigisha ku rwego rwa kaminuza.

Mininisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko u Rwanda rukataje muri gahunda zigamije kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, zirimo kuzamura umubare w’abaganga bakagera kuri bane ku bantu 1000 bakava kuri umwe ku bantu 1000, kongera umubare w’inzobere ndetse no kubaka ibikorwaremezo by’ubuzima bigezweho.

Mu byakozwe yagarutseho birimo ibitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga byubatswe bushya, iby’abana n’ababyeyi bidasanzwe byuzuye na none mu Karere ka Muhanga, agaragaza ko hari na gahunda yo gufasha Abanyarwanda kwivuza bidasabye ko baza i Kigali.

Muri iyo gahunda yagaragaje ko hatoranyijwe ibitaro 10 byo mu ntara zose z’igihugu, bakabigira ibyigisha ku rwego rwa kabiri rwa kaminuza, ibintu bisaba ko byahabwa inyubako n’ibikoresho bigezweho ndetse n’abaganga b’inzobere.

Ati “Imirimo yatangiye umwaka ushize. Ibyo bizadufasha kuvura bigezweho ariko no kwigisha bigezweho. Si ibyo gusa ndetse hari n’ibitaro bishobora kuba mpuzamahanga. Ibyo byarubatswe hano mu Mujyi wa Kigali nka IRCAD na BioNTech”

Ibitaro bigiye kugira ibyigisha ku rwego rwa kabiri rwa kaminuza birimo Ibitaro bya Ruhengeri byo mu Karere ka Musanze, ibya Butaro mu Karere ka Burera, ibya Byumba mu Karere ka Gicumbi n’ibya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Harimo kandi Ibitaro bya Kibungo mu Karere ka Kirehe, ibya Rwamagana, ibya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke, ibya Kibuye mu Karere ka Karongi, ibya Kabgayi mu Karere ka Muhanga n’ibya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Ni mugihe Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC cyatangaje ko kugeza uyu munsi gifite miliyari 25,5 Frw zo kwifashisha mu mirimo yo kugura ibikoresho no kuvugurura ibitaro bitandukanye byo mu gihugu, imirimo izasiga bigizwe ibyigisha ku rwego rwa kabiri, gusa kigaragaza ko gikeneye andi miliyari 85 Frw yo kubakira ibitaro ubushobozi.

RBC igaragaza ko hari kugurwa ibikoresho byo kuvugurura biriya bitaro 10, aho uyu mwaka hazagurwa ibibarirwa miliyari 7,5 Frw “ariko haracyakenewe andi arenga miliyari 35 Frw, ngo ibitaro byose n’ibigo nderabuzima bihabwe ibikoresho bigezweho kandi byuzuye mu gihugu hose.”

RBC igaragaza ko uyu mwaka imirimo yo kuvugurura ibyo bitaro izatwara miliyari 18 Frw ariko “haracyakenewe arenga miliyari 50 Frw [kugira ngo havugururwe] ibindi bitaro n’ibigo nderabuzima.”

Kugeza ubu u Rwanda ruri kugerageza gushyiraho ubuvuzi Abanyarwanda bajya gushakira buri mu byiciro bitatu, birimo ubwo gusimbuza impyiko, kubaga umutima ndetse n’ubuvuzi buhambaye bwo kuvura kanseri, aho byihariye nka 70% bya serivisi Abanyarwanda bajya gushaka hanze.

Related posts