Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Menya icyo umugore aba akeneye ku mugabo we mu buriri.

Umugabo wese yifuza kwishimirwa n’umugore we igihe barimo gukora imibonano mpuzabitsina gusa ugasanga hari bamwe byabereye nk’ihurizo rikomeye. Nyamara ntibigoye. Dore bimwe mu byagufasha kwitwara neza bigatuma umugore wawe agukunda kurushaho.

Iyo bigeze ku ngingo yo gushimisha umugore mu gihe cyo gutera akabariro, ugomba kumenya ko ibanga nta rindi atari ukubanza kumutegura mu mutwe we. Ntabwo ushobora gushimisha umugore utishimye mu buzima bwa buri munsi. Niba nta kintu umukorera ngo anezerwa ndetse akwishimire mu mibanire yanyu isanzwe, ntuzishuke ko kumushimisha mu buriri bizakorohera.

Icyo abagore bakenera mu buriri:

Niba ushaka kumenya icyo abagore baba bakeneye mu buriri, witekereza byinshi. Kurikiza izi nama ubundi ibindi bizikora. Ibintu 8 uba ugomba gukora ngo ushimishe umugore mu buriri

  1. Bihe igihe

Abagabo benshi iyo bigeze mu gihe cyo gutera akabariro,bitekerezaho cyane kuruta uko batekereza ko bagiye kwinjira mu gikorwa cy’abantu 2. Iyo witekerejeho gusa,wishimira kwinjiza igitsina cyawe ubundi ukirangiriza ibyawe. Ntiwibuke ko umugore mutandukanye. Ntafatwa vuba nkawe, kugira ngo yishimire icyo gikorwa agomba kubanza gutegurwa bihagije,kuza uhita umwurira biramubangamira ndetse bikanatuma atisanzura,umugore atinda kurangiza ndetse ntanarangize iyo igikorwa cyo gutera akabariro ku rugo kidahawe umwanya no ku mwitaho..

Banza uhe umwanya uhagije igikorwa mugiye gukora. Banza umutegure bihagije nawe yibone mu gikorwa cyo guhuza urugwiro/Gutera akabariro. Ibuka ko nawe uko ufata umwanya uhagije wo kumutegura neza,ari rimwe mu mabanga yo gutuma utarangiza vuba(losing an erection midway).

  1. Mwereke amarangamutima

Abagore bishimira ndetse bakizihirwa iyo umugabo aberetse ko abafitiye amarangamutima mu gihe cyimibonano mpuzabitsina. Niho umuntu atandukanira n’amatungo. Iyo umugore umweretse ko ushishikajwe no kwirangiriza ikibazo cyawe gusa, we utamwitayeho,arabihirwa ndetse ntanagushimishe uko yakagombye kubikora. Uzi impamvu? Ni uko wamweretse ko utamwitayeho,ko utamufitiye amarangamutima ahubwo ukaba ushishikajwe n’igitsina gusa.

Mu gihe urikumutegura,musome,umubwire amagambo y’urukundo,umwongorere utugambo tumutegurira igikorwa mugiye kwinjiramo mbese umuterete . Azabona ko uretse n’uko ushaka ko muhuza ibitsina ahubwo unamufitiye urukundo,bitume nawe akwibonamo . Yego waramukoye ariko ibyo ntibivuga ko uhita uza nk’iya Gatera ngo pii.

  1. Wimubangamira

Igikorwa cyo gutera akabariro hagati y’abashakanye,gihuza imibiri 2 ikaba umwe. Wikwishimira ko ugira ibyishimo mu gihe uburyo uri gukoresha (Position)bubangamiye umugore wawe. Iki ni cya gihe uba warabibonye muri film z’urukozasoni,hanyuma ukumva ko nawe ugomba kubyifashisha. Ntago washimisha umugore mugihe uburyo wowe wumva ushaka atabushoboye ,butamunyuze,cyangwa budatuma yumva yisanzuye.

  1. Imikino ni ngombwa

Imikino inyuranye ni uburyo bwo gutegurana Guhuza imibiri ni igikorwa cy’urukundo hagati y’abashakanye. Kigomba rero gukorwa mutirengagije n’udukino tunyuranye . Abagore barabikunda. Bakunda umugabo ubakinisha mu gihe bari mu buriri. Mu buriri si aho gukorera imibonano mpuzabitsina gusa. Mushobora no kuhifashisha mwishimisha bisanzwe .

  1. Mutegure

Mbere y’igikorwa nyirizina, ni byiza ko ubanza kumutegura bihagije. Kumutegura ni isomo naryo rirerire. Urugero: Mukorere ka massage, yumve aruhutse. Bizamufasha kwitegura kuza kukwakira no kugushimisha, birangire mwese mugize ibyishimo nkuko mwabishakaga. Muganirize n’urugwiro rwinshi mbere y’igikorwa ndetse ugerageze no kumugorakora cyangwa gusa n’umukinisha gahoro gahoro bizatuma abona ko umwifuza ndetse ibyo binezaneza yifuze ko mwabikomereza no mu kindi gikorwa…

  1. Iyizere

Gushimisha umugore mu mibonano mpuzabitsina bisaba kwiyizera. Ntago wabigeraho wisuzugura,wiyumva nkaho byakugora. Birakugora cyangwa ndetse ntunabigereho kuko nyine nawe wabanje kwiyima icyizere. Ibi bigendana no kumubwira ko umubiri we uteye neza ,ko uwishimira. Nawe ariyizera hanyuma mukabigendanamo neza.

  1. Mushimishe

Iyi ni ingingo ikunda kugora abagabo benshi. Gushimisha umugore ni ibintu byoroshye ariko bikomera iyo utazi ibanga. Ibanga ntarindi ni ukurangiza nyuma ye. Kugira ngo ubigereho ni uko ucungana n’uko nawe agera ku byishimo bye byanyuma. Kwitekerezaho wenyine bituma urangiza vuba ukamusiga afite ikibazo aho kukimukemurira. Iyo bibaye akarande nibwo umugore atekereza cyangwa akanaca inyuma umugabo we. Nubwo nawe ukeneye kwishimira igikorwa cyo gutera akabariro,haranira ko nawe agera ku byishimo byanyuma. Kuri wowe ntibisaba umwanya munini,ariko ku mugore bisaba umwanya . Wikwihuta mu gikorwa.Bitware buhoro buhoro ,utegereze abanze arangize.

  1. Mushimire

Nubwo ari umugore wawe wakoye ariko iyo murangije igikorwa ugomba kumushimira. Biramushimisha kuko yumva ko afite agaciro kandi ko ibyo yagukoreye wabihaye agaciro. Ubutaha akaba yakwisabira ko mutera urubariro kuko nyine ubyitwaramo neza.

Related posts