Ese ni ngombwa ko igihe uteye umukobwa inda umugira umugore?
Ni kenshi usanga hagati y’abasore n’abakobwa bafitanye amakimbirane hagati yabo iyo umusore n’umukobwa batashakanye baryamanye hakavamo gusama kandi batabana.
Ni ibibazo bikunze kugaragara aho usanga bamwe bemeza ko igihe ibyo bibayeho baba bakwiye guhita bafata umwanzuro wo kubana kabone nubwo baba batari basanzwe bafite iyo gahunda yo kubana, ariko kandi hari n’abandi bavuga ko bidakwiye ko umusore n’umukobwa babana ngo nuko baryamanye hakabaho gusama igihe batari bafitanye umushinga wo kubana.
Aha tugiye kurebera hamwe ibyiza byo kuba wahitamo kubana n’umukobwa wateye inda.
1. Aguha agaciro: kubera umukobwa wamaze gutwara inda akiba iwabo aba yumva ataye agaciro, iyo umusore wamuteye iyo nda amujyanye akamugira umugore we, uyu mukobwa aha agaciro umugabo we cyane ko aba azi ko hari abandi baterwa inda abazibateye bakabihakana, ibyo bigatuma wowe akubaha kuko utamwihakanye.
2. Umwana mubyaranye akura yishimye: Ubusanzwe iyo umwana avukiye mu muryango mwiza agasanga se na nyina babanye neza biramushimisha nawe agakura neza, ariko iyo avutse agasanga ise ntabana na nyina umwana ntabona uburenganzira bw’uzuye ku mpande zombi bikamutera gukurana agahinda.
3. Bikurinda kubaho uhangayitse: Igihe umusore yateye inda umukobwa yarangiza akamwanga uwo musore ahora ahangayitse, yumva ko uwo mwana nakura akamenya ko yanze nyina atazigera akunda ise, yashaka undi mugore atari uwo babyaranye agahora ahangayikishijwe nuko uwo babyaranye ashobora kuza kumwaka ibyo kwita ku mwana, ibyo bigatuma yumva atari hamwe adatuje kubera guhora atekereza impande zombi, kuri uwo yataye no kuri uwo babana, agahora yumva yarahemutse.
5. Umuryango ushatsemo uragukunda: Iyo uteye inda umukobwa w’abandi ntumugire umugore umuryango umukobwa avugamo baba bumva bagushije ishyano batishimiye ko umukobwa wabo abyarira mu rugo, ibyo bigatuma bumva banze uwo musore wabatereye inda umwana, ariko iyo bibayeho ukemera kubana n’uwo mukobwa umuryango we uragukunda ukishimira ko utemeye ko umukobwa wabo yandagara.
6. Uwo mwashakanye arakwizera: Iyo ushatse umugore ufite undi mwabyaranye ntabwo uwo ushatse akwizera neza, igihe cyose ukoze ikintu kuri wawundi mwabyaranye, nko kumuha ibyo kwita ku mwana, uwo mubana aba yumva atizeye ko utasubiranye n’uwo mwabyaranye ndetse akumva ko imitungo yose ariho uyijyana, ariko iyo ubanye n’uwo mwabyaranye ahora yizeye ko kuba utaramutaye mbere utanamusiga akumva arakwizeye.
Inama: Mu by’ukuri ntabwo ari byiza ko umuntu yatera inda umukobwa ngo amwihakane ndetse umukobwa nawe si byiza ko wemera gusama mu gihe uzi ko utari wagera mu rugo rwawe. Iyo uryamanye n’uwo mutashakanye ni icyaha imbere y’Imana n’imbere y’amategeko. Icyiza kiruta byose ni ukwirinda gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye.